Ibyahishuwe 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sekibi afungwa imyaka igihumbi

1Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini.

2Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi.

3Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya.

4Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi.

5Abandi bapfuye, bo ntibongera kuba bazima, kugeza ko hashira ya myaka igihumbi. Iryo ni izuka rya mbere.

6Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi.

Urugamba rwa nyuma no gutsinda burundu

7Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe,

8maze ajye kuyobya amahanga atuye mu mpande enye z’isi, ari yo Gogi na Magogi. Azabakoranyiriza hamwe kugira ngo bajye ku rugamba: umubare wabo ungana n’umusenyi wo ku nyanja.

9Nuko mbona bateye isi yose kandi bagota ingando y’abatagatifujwe, hamwe n’umurwa wakunzwe n’Imana. Ariko umuriro umanuka mu ijuru, maze urabatwika.

10Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.

Urubanza rw’imperuka

11Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.

12Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo.

13Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye.

14Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri.

15Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help