Yobu 39 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uzi se imibyarire y’impongo,

cyangwa witegereje uko amasha abigenza abyara?

2Ese wayabariye iminsi ahaka,

ngo ube wamenya igihe azabyarira?

3Aca bugufi rero, akabyara,

akururuka icyo yahakaga;

4ibyana byayo byamara kugimbuka, bigafata iy’agasozi,

bikigendera ubutazagaruka.

5Ni nde washumuye indogobe y’agasozi,

akayiha kwigira aho ishaka?

6Ni jye wayigeneye kuba mu rwuri,

nyituza mu bigarama by’urwunyunyu.

7Ntiyita ku rusaku rwo mu migi,

cyangwa ngo imenwe amatwi n’urwamu rw’abarinzi.

8Ahubwo itambagira imisozi irishamo,

ikagenda ishakashaka urwuri rutoshye.

9Imbogo se yo yakunda ko uyikoresha?

Yakwemera se kurara mu kiraro cy’amatungo yawe,

10cyangwa ko uyishumika ikiziriko mu ijosi?

Hari ubwo se washobora kuyihingisha imirima yawe?

11Wakwiringira se ko ifite imbaraga nyinshi,

maze ukayishiburira imirimo yawe?

12Wakwizera se ko izibwiriza ikaza,

ngo ikwanurire imyaka iri ku mbuga?

13Mbuni isabagirana ishema amababa yayo,

ikishimira amabara meza ayitatse;

14nyamara iyo yateye amagi yayo ikayarenzaho igitaka,

ikayarekeramo ngo yumve ubushyuhe,

15ntiteganya ko hari uwayahonyora,

cyangwa inyamaswa yayamenagura.

16Abana bayo ibafata nabi, nk’aho itababyaye,

n’iyo bahonyotse ntibababazwa n’uko yagokeye ubusa.

17Ibyo ibiterwa n’uko Imana yayimye ubwenge,

nta bumenyi yigeze iyigenera.

18Ariko, iyo irambuye intambwe, igatangira kwiruka,

isiga ifarasi n’uyigenderaho.

19Imbaraga ifarasi igira, ni wowe se waziyiteye,

umugara ukindikije ijosi ryayo ni wowe se wawuyambitse,

20cyangwa ni wowe uyitera kwikinangura nk’inzige?

Iyo yivuganye ishema, ibintu birakangarana.

21Igera mu bigarama, igasaza imigeri,

igakataza igana urugamba,

22yabera ntijya itinya ngo igire ubwoba,

kandi ntikangwa inkota.

23Iyo imitana iyivugiza hejuru,

amacumu yatukuje imbuga n’imyambi ivumera,

24usanga ica ibintu isa n’iyenda kuguruka,

maze ihembe ryavuga ntihagire ikiyitangira,

25Iyo ihembe rivuze, na yo ivuza akamo,

ikamenyeraho ko urugamba rushotswe,

ku ikobe ry’abatware n’induru y’abarwana.

26Harya ni wowe utoza agaca kuguruka,

maze kakaboneza iyo mu majyepfo?

27Ni wowe se, utegeka kagoma gutumbagira hejuru,

ikarika mu mpinga y’umusozi?

28Urutare yarugize intaho yayo nijoro,

ku isonga yarwo aho batayishyikira.

29Iharerekera icyo ishaka kwica,

kandi amaso yayo aba yakibonye kare!

30Ibyana byayo ibihaza inyama,

aho intumbi ziri, na yo ntihatangwa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help