1Nuko hazime umwami utegekana ubutabera,
n’abatware bakurikira amategeko.
2Buri muntu muri bo, azamera nk’ubuhungiro bw’umuyaga,
n’ubwugamo igihe cy’imvura n’imirabyo.
Bazamera nk’amazi atemba ku butaka bwumiranye,
cyangwa igicucu cy’urutare runini, mu gihugu cy’ubutayu.
3Amaso y’abashishozi ntazongera guhuma ukundi,
n’amatwi y’abumva abahanuzi yumve kurushaho.
4Abatatekerezaga, bazazirikana kugira ngo bumve,
ab’ururimi rudidimanga, bavuge bwangu,
kandi ku buryo bwumvikana.
5Igipfamutima ntikizitwa umunyabuntu,
n’indyarya ntizitwa umugiraneza.
6Koko kandi, uw’igipfamutima avuga ibinyabasazi,
mu mutima we agatekereza ibibi;
akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho,
ntagaburire umushonji, cyangwa ngo ahe icyo kunywa ufite inyota.
7Naho uw’indyarya yitwaza ubwicanyi;
ashakisha amayeri yo kwicisha abanyabyago, ababeshyera,
mu gihe abo bakene bo barwanaga ku burenganzira bwabo.
8Ariko umunyabuntu atekereza ibitunganye,
ntagire ikindi yakora, kitari igikorwa cyiza.
Ibyaburiwe abagore b’abapfayongo9Bagore b’abadabagizi, nimuhaguruke munyumve!
Bakobwa b’abapfayongo, nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!
10Nyuma y’umwaka muzaba muhagaritse umutima,
mwa bapfayongo mwe,
kuko imizabibu yanyu izaba yararumbye,
maze ntimugire n’icyo musarura.
11Nimuhinde umushyitsi, mwa badabagizi mwe,
namwe bapfayongo, muhagarike umutima;
nimwiyambure imyambaro yanyu, mukenyere ibigunira!
12Muzikomanga ku gituza, muririra imirima yabanezezaga,
n’imizabibu yanyu yarumbukaga.
13Muzaririra ubutaka bw’umuryango wanjye,
igihe buzaba bumeraho ibihuru by’amahwa,
muririre n’amazu meza yose mwishimiragamo,
mu murwa w’umunezero.
14Kuko ingoro y’umwami yatereranywe,
umugi wari utuwe, ukaba uhindutse amatongo.
Akarere ka Ofeli n’umunara w’abarinzi
bizaba iteka ryose ubuvumo bw’indogobe z’ishyamba,
n’urwuri rw’amatungo . . .
Ubutabera buzatera amahoro15. . . kugeza ko umwuka uturutse mu ijuru udusenderaho.
Nuko ubutayu buhinduke ubusitani burumbuka,
naho ubusitani burumbuka bwitwe ishyamba.
16Ubutungane buzatura mu butayu,
ubutabera buture mu busitani burumbuka.
17Amahoro azaba imbuto y’ubutabera,
ubutabera burumbuke ituze n’umutekano iteka ryose.
18Umuryango wanjye uzatura ahantu h’amahoro,
mu mazu akomeye, ahantu hatuje kandi h’uburuhukiro.
19Ariko ishyamba rizarimburwa n’urubura,
naho umugi usenyuke.
20Murahirwa mwe muzaba mwarabibye imbuto ahari amazi hose,
mukareka ibimasa n’indogobe bikishyira bikizana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.