1Iteka ryaciriwe ku gihugu cya Misiri.
Dore Uhoraho aragendera mu bicu byihuta: aje mu Misiri.
Ibigirwamana byaho bizahinda umushyitsi imbere ye,
na Misiri ubwayo icike intege.
2Nzateranya Abanyamisiri basubiranemo,
buri muntu arwane n’umuvandimwe cyangwa umuturanyi we,
umugi urwane n’undi, n’ingoma zisubiranemo.
3Abanyamisiri bazata umutwe, bityo mburizemo umugambi wabo.
Nuko biyambaze ibigirwamana byabo,
abacunnyi, abashitsi n’abapfumu babo.
4Nzabateza ubutegetsi bw’igitugu,
umwami w’umunyamaboko azabategeke.
Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
5Amazi y’inyanja azarigita,
uruzi rukame hume,
6imigezi izahinduka umunuko,
amashami y’uruzi rwa Misiri azagabanuka, akame,
bityo imbingo n’imfunzo zumirane.
7Urufunzo rwo ku nkombe za Nili,
n’urw’aho yirohera mu nyanja,
mbese ibimera byose ku nkombe y’uruzi bizume, bishireho,
he kugira na kimwe gisigara.
8Abarobyi bazashavura,
abarobesha indobani muri Nili baganye,
n’abatega imitego mu mazi bazongwe bose.
9Abahinzi b’ibihingwa bivamo ubudodo bazashoberwe,
abadozi n’ababoshyi b’imyenda basuherwe,
10abategura ibinyobwa bazakuke umutima,
n’abenga amayoga bacikemo igikuba.
11Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose,
inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe.
Mushobora mute kubwira Farawo, muti
«Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera» ?
12Abahanga bawe se bari hehe?
Nibakwigishe rero, kandi bakumenyeshe
umugambi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.
13Abatware b’i Tanisi bahindutse ibigoryi,
ab’i Memfisi bibereye mu nzozi,
bariho barayobya Misiri,
kandi ari bo gahuzamiryango.
14Uhoraho yabatesheje umutwe,
bityo bayobya Misiri mu byo ikora byose,
boshye umusinzi wigaragura mu birutsi bye.
15Kuva ku muntu wo hejuru kugera ku uciye bugufi mu Misiri,
kuva ku bakomeye kugera ku boroheje,
nta n’umwe uzagira icyo ageraho kimufitiye akamaro.
Abanyamisiri n’Abanyashuru bazahindukirira Uhoraho16Uwo munsi, Abanyamisiri bazamera nk’abagore, bazahahamuka kandi batengurwe, nibabona Uhoraho Umugaba w’ingabo, abanguye ukuboko kugira ngo abatsembe.
17Igihugu cya Yuda kizahora gikangaranya Abanyamisiri, buri gihe uko bazajya babwirwa amateka yacyo bahinde umushyitsi, kubera umugambi w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.
18Uwo munsi kandi, imigi itanu yo mu Misiri izavuga igihebureyi, bityo igirane isezerano n’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Umwe muri iyo migi ukazitwa Iri‐Haheresi, ari byo kuvuga ngo: umugi w’uburimbuke.
19Uwo munsi, hazubakwa urutambiro rw’Uhoraho rwagati mu gihugu cya Misiri, n’inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka.
20Icyo kizaba ikimenyetso n’intangamugabo ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari mu gihugu cya Misiri. Igihe bazatakambira Uhoraho bugarijwe n’ababisha, azaboherereza umukiza ubatabara, ababohoze.
21Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, uwo munsi na bo bamumenye. Bazamutura ibitambo n’andi maturo, bagirire Uhoraho amasezerano kandi bayakomeze.
22Nuko rero, niba Uhoraho yarahannye bikomeye Abanyamisiri, noneho agiye kubakiza: bazagarukire Uhoraho uzabababarira, akabakiza.
23Uwo munsi hazaboneka umuhanda uhuza Misiri na Ashuru, Abanyashuru bajye mu Misiri, n’Abanyamisiri baze muri Ashuru. Abanyamisiri bazasenga Imana ya Israheli kimwe n’Abanyashuru.
24Uwo munsi rero, Israheli izaza ari iya gatatu kuri Misiri na Ashuru, ari na yo,
25Uhoraho Umugaba w’ingabo, azaheramo isi umugisha muri aya magambo : Nigire umugisha Misiri igihugu cyanjye, na Ashuru igikorwa cy’ibiganza byanjye, na Israheli umugabane wanjye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.