1Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?»
2Yonatani aramusubiza ati «Ibyo ntibikavugwe! Nta bwo uteze gupfa. Data nta cyo ashobora gukora atambwiye; ni kuki se data yaba yarampishe ibyo ngibyo? Ndumva bidashoboka!»
3Dawudi agerekaho indahiro, ati «So azi neza ko turi incuti, bigatuma atekereza, ati ’Yonatani nta cyo akwiye kumenya, kugira ngo atababara.’ Ariko ndagatuma utabaho, nkurahiye Uhoraho ko urupfu rundi bugufi.»
4Yonatani aramubwira ati «Icyo uzashaka cyose nzagikora.»
5Dawudi abwira Yonatani, ati «Dore ejo ukwezi kuzaboneka, kandi nagombaga gusangira n’umwami. Ariko reka nigendere, maze nzihishe ku gasozi kuzageza ejobundi nimugoroba.
6Ubwo so nambura ku meza uzamubwire uti ’Dawudi yanyinginze kugira ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu, kuko uko umwaka utashye batura igitambo cy’umuryango wose.’
7Navuga ati ’Ni byiza!’ ubwo bizaba ari amahoro ku mugaragu wawe. Ariko nubona arakaye, uzamenyereho ko yiyemeje kunyica.
8Nuko rero ntuhemukire umugaragu wawe, wibuke isezerano wagiranye na we mu izina ry’Uhoraho. Kandi niba hari icyo nacumuye, unyiyicire wowe ubwawe. Ni iki gituma ugomba kunjyana imbere ya so?»
9Yonatani aramubwira ati «Ibyo ntibikavugwe! Nkurahiye nkomeje ko ndamutse menye ko data ashaka kukwica, nabikumenyesha.»
10Dawudi abaza Yonatani, ati «Ni nde uzamenyesha ko so yagushubije nabi?»
11Yonatani aramusubiza ati «Ngwino tujye hanze!» Barasohoka bombi bajya ku gasozi.
12Nuko Yonatani abwira Dawudi, ati «Nkurahiye Uhoraho, Imana ya Israheli, ko ejo cyangwa ejobundi nko kuri iyi saha, nzagerageza kumenya icyo data agutekerezaho. Ninsanga data akuvuga neza, simbikumenyeshe,
13icyo gihe Uhoraho azabimpore! Nanone kandi ninsanga atekereza kukugirira nabi, na bwo nzabikumenyesha, ngusezerere wigendere mu mahoro. Kandi Uhoraho azakomeze kuba kumwe nawe nk’uko yabanaga na data!
14Ikindi kandi: uzakomeze umbere indahemuka uko Uhoraho abishaka, mu minsi y’ubugingo bwanjye bwose.
15N’aho naramuka mfuye, ntuzareke kubera indahemuka inzu yanjye, kabone n’ubwo waba ari umunsi Uhoraho azaba yarimbuye abanzi bawe uko bangana mu nsi hose.»
16Nuko Yonatani agirana isezerano n’inzu ya Dawudi, ati «Uhoraho azaryibarize Dawudi!»
17Yonatani yongera kugirana isezerano na Dawudi kubera urukundo amufitiye, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.
18Yonatani aramubwira ati «Ejo ukwezi kuzaboneka, bazamenya ko udahari kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.
19Nugeza ejobundi, uzamanuke wihishe aho wari wihishe wa munsi, maze wicare hafi y’ibuye ry’i Ezeli.
20Naho jyewe nzarasa imyambi itatu iruhande rw’ibuye, nk’aho ryabaye intego.
21Hanyuma nzohereza umuhungu mubwire nti ’Genda untoragurire iriya myambi.’ Nimubwira nti ’Imyambi iri hino yawe, yitoragure, maze ugaruke’, uzashyire umutima hamwe; nkurahiye Uhoraho ko nta kibi kizaba kikuriho.
22Ariko nimbwira uwo muhungu, nti ’Dore imyambi iri hirya yawe kure’, uzahunge kuko Uhoraho azaba yashatse ko ugenda.
23Naho iri jambo tuvuganye twembi, Uhoraho abe hagati yawe nanjye iteka ryose.»
24Dawudi rero yihisha ku gasozi.
Urwango Sawuli yari afitiye DawudiNuko bukeye ukwezi kuraboneka, umwami ajya ku meza ngo bamuhereze.
25Umwami yari yicaye ku ntebe ye, yegereye urukuta nk’uko bisanzwe. Yonatani arahagarara, naho Abuneri yicara iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawudi gisigaramo ubusa.
26Uwo munsi umwami ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiraga ati «Wenda hari icyamugwiririye, cyangwa se birashoboka ko yabonye adatunganye.»
27Ariko bukeye bw’aho, ukwezi kwaraye kubonetse, Dawudi yongera kubura mu mwanya we. Sawuli abaza umuhungu we Yonatani, ati «Kuki umuhungu wa Yese, ari ejo ari n’uyu munsi, ntamubonye ku meza?»
28Yonatani asubiza Sawuli, ati «Dawudi yansabye ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu.
29Yambwiye ati ’Ndakwinginze, reka ngende kuko mu mugi w’iwacu bazatura igitambo, kandi mukuru wanjye akaba yarantegetse kuba mpari. None rero ungiriye ubuntu wareka nkagenda, nkajya kureba abavandimwe banjye.’ Iyo ni yo mpamvu yamubujije kuza hano ku meza y’umwami.»
30Sawuli ni ko kurakarira Yonatani, aramubwira ati «Mwana w’umugore utagira umutima! Nzi neza ko ubogamiye mu ruhande rw’umuhungu wa Yese, kugira ngo wikoze isoni kandi uzikoze na nyoko!
31Kuko igihe cyose mwene Yese azaba akiri kuri iyi si, nta bwo uteze gukomera ari wowe ari n’ubwami bwawe. Ubu nonaha, umufate umunzanire, kuko akwiye gupfa nta kindi.»
32Yonatani asubiza Sawuli, ati «Ni kuki agomba gupfa? Ikibi yakoze ni ikihe?»
33Nuko Sawuli abangura icumu kugira ngo arimutere. Yonatani amenyeraho ko se yiyemeje kwica Dawudi.
34Ako kanya Yonatani ahaguruka ku meza n’uburakari bwinshi, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w’imboneko y’ukwezi, abitewe n’agahinda afitiye Dawudi, se yari amaze gutuka.
Yonatani aburira Dawudi35Bukeye mu gitondo, Yonatani arasohoka ajya ku gasozi, uko yari yarasezeranyije Dawudi, ajyana n’umwana w’umuhungu.
36Nuko abwira uwo muhungu, ati «Irukanka untoragurire imyambi ngiye kurasa.» Umuhungu ariruka, maze Yonatani akarasa umwambi ku buryo awumurenza ukagwa imbere ye kure.
37Umuhungu ngo agere hafi y’aho umwambi Yonatani yari amaze kurasa uri, Yonatani aramuhamagara maze aramubwira ati «Mbese umwambi nturi imbere yawe kure?»
38Yonatani akomeza kubwira wa muhungu, ati «Ngaho ihute wihagarara.» Nuko umuhungu atoragura umwambi, aragaruka asanga shebuja.
39Ariko uwo muhungu ntiyari azi ibyo ari byo, uretse Yonatani na Dawudi bari babiziranyeho.
40Nuko Yonatani ahereza wa muhungu intwaro ze, maze aramubwira ati «Genda uzijyane mu mugi.»
41Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora.
42Yonatani abwira Dawudi, ati «Igendere amahoro! Ubwo twagiranye isezerano mu izina ry’Uhoraho, azakomeze kuba hagati yawe nanjye, azabe no hagati y’urubyaro rwawe n’urwanjye iteka ryose.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.