1Nyuma y’ibyo, Nahashi, umwami w’Abahamoni, aza gupfa, maze umuhungu we amusimbura ku ngoma.
2Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza intumwa zo kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni kwa Hanuni kugira ngo bamuhoze.
3Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi ahubwo ko yohereje abagaragu be kwitegereza igihugu, kugitata no kukigusha?»
4Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera.
5Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»
Dawudi arwana n’Abahamoni n’Abaramu(2 Sam 10.6–19)6Hanuni n’Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Naharayimu, ab’i Mahaka n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane, kandi ngo babahe amagare n’amafarasi.
7Bakodesha batyo amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, nuko umwami wa Mahaka n’abantu be baraza, bashinga ingando yabo aharebana na Medeba, naho Abahamoni na bo barakorana, bava mu migi yabo bagiye ku rugamba.
8Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara.
9Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho abami bari baje gutabara, bo bari ukwabo ku gasozi.
10Yowabu asanga agomba guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu.
11Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni.
12Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.
13Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»
14Nuko Yowabu n’ingabo ze basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga.
15Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi wabo. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.
16Abaramu babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bohereza intumwa ngo zijye gutabaza n’Abaramu bo hakurya y’Uruzi. Shofaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri ni we wabategekaga.
17Babimenyesha Dawudi, na we akoranya Abayisraheli bose, yambuka Yorudani, abageraho, maze arabitegura. Dawudi ategura ingabo ze ngo zirwane n’Abaramu, nuko baba ari bo bashoza urugamba.
18Abaramu baza guhunga Abayisraheli, nuko Dawudi abicamo abanyamagare ibihumbi birindwi, n’abandi ibihumbi mirongo ine bo mu ngabo zagenzaga amaguru. Yica na Shofaki, umugaba w’ingabo.
19Abatabaye Hadadezeri babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bahakwa kuri Dawudi, baramukorera. Abaramu kandi ntibongera gutabara Abahamoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.