1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni afatanije n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose byo ku isi yatwaraga, n’amahanga yose, ateye Yeruzalemu n’imigi iyikikije yose.
2Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo «Genda ubwire ukomeje Sedekiya, umwami wa Yuda, uti ’Uhoraho avuze atya: Uyu mugi, ngiye kuwugabiza umwami w’i Babiloni, maze awutwike.
3Nawe, ntuzamucika, azagufata, akwigarurire. Wowe n’umwami w’i Babiloni muzahangana amaso, akuvugishe imbonankubone, hanyuma ujyanwe i Babiloni.
4Nyamara ariko, Sedekiya, mwami wa Yuda, umva ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho avuze ko utazazira inkota.
5Uzipfira neza, maze bazakose n’imibavu, nk’uko bosheje abakurambere bawe bakubanjirije ku ntebe ya cyami. Bazakuririra bagira bati ’Mbega ibyago, mutegetsi wanjye!’ Ni koko, ni jye ubikweruriye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
6Ayo magambo yose, umuhanuzi Yeremiya ayavugira i Yeruzalemu, imbere ya Sedekiya, umwami wa Yuda.
7Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babiloni zarimo zigota Yeruzalemu n’imigi ya Yuda; naho iya Lakishi na Azeka, yari ikirwana inkundura, kuko ari yo yari isigaye ikomeye mu yindi yose ya Yuda.
Abayisraheli bisubiza abacakara babo8Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, nyuma y’uko umwami Sedekiya arahije umuryango wari i Yeruzalemu, bakiyemeza kurekura abacakara babo.
9Buri wese yagombaga kurekura abagaragu be b’Abahebureyi, abagabo n’abagore, bityo ntihagire uwongera guhaka umuvandimwe we w’Umuyuda.
10Abatware bose n’abandi bose bari biyemeje kurekura abacakara babo, abagabo cyangwa abagore, ntibazongere kubahaka ukundi, barabyubahirije, maze barabarekura.
11Nyamara ariko, nyuma yaho bisubiyeho, bisubiza abacakara bari barekuye, abagabo n’abagore, bongera kubakoresha nk’abacakara.
12Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:
13«Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Ni jyewe wagiranye iri sezerano n’abasokuruza banyu, igihe mbakuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:
14’Nyuma y’imyaka irindwi, buri muntu muri mwe azarekura umuvandimwe we w’Umuhebureyi uzaba yarishyize mu maboko ye; azakubera umugaragu imyaka itandatu, hanyuma umurekure.’
Ariko abasokuruza banyu ntibabyumvise, nta bwo banteze amatwi.15Ariko rero ubu mwebwe mwari mwarigaruye, mukora ibintunganiye: buri wese muri mwe yemera kurekura mugenzi we, bityo mwuzuza indahiro mwagiriye imbere yanjye, mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye.
16Nyuma ariko, mwageze aho mwisubiraho, musuzugura izina ryanjye, buri muntu asubirana abacakara be, abagabo n’abagore mwari mwararekuye, murongera mubakoresha nk’abacakara banyu.
17None rero, Uhoraho avuze atya: Nta bwo mwanyumvise ngo buri muntu asubize ubwigenge umuvandimwe, cyangwa mugenzi we. Ubu rero jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubateza inkota, icyorezo n’inzara, maze mbagire ikintu giteye ubwoba ibihugu byose by’isi.
18Naho abo bantu barenze ku ndahiro bangiriye, nzabatererana, kuko batakurikije amagambo y’isezerano twagiranye, igihe basaturaga cya kimasa mo kabiri bakanyura hagati yacyo.
19Abategetsi ba Yuda n’aba Yeruzalemu, abatware b’ibwami, abaherezabitambo n’abatuye igihugu bose, mbese abantu bose banyuze hagati y’ibice bibiri bya cya kimasa,
20nzabagabiza abanzi babo n’ababisha bashaka kubambura ubuzima; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba.
21Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware be, nzabagabiza abanzi babo n’ababisha bashaka kubambura ubuzima; mbateze ingabo z’umwami w’i Babiloni umaze kubitarura gato.
22Ngiye guca iteka — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bagaruke kurwanya uyu mugi, bawugote, bawufate, banawutwike. Imigi ya Yuda nzayihindura amatongo, abaturage bayo bayicikemo.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.