1None dore nsigaye nsekwa n’abo nduta ubukuru,
kandi ba se narajyaga mbakerensa,
nkumva basumbwa n’imbwa zindindira amashyo.
2None se amaboko yabo yari kumarira iki?
Ko imbaraga zari zarabashizemo,
3kubera ubutindi n’inzara.
Babaga mu bigunda, ahantu h’itongo harariranye;
4basaruraga imbuto zo mu ishyamba,
bagatungwa no guhonda inguri.
5Bari ibicibwa mu bantu,
basigaye babakwena nk’ibisambo.
6Bararaga mu mihora,
mu buvumo cyangwa mu bikuku by’urutare;
7bakagongerera mu bihuru,
bakirundanya mu bitovu.
8Bari abana b’inyoko mbi,
babyawe n’abatagira izina,
bari ibicibwa mu gihugu cyose.
9None basigaye barantereyeho imbyino,
nababereye iciro ry’imigani!
10Nsigaye mbatera isesemi bakampunga,
kandi ntibatinya kuncira mu maso.
11Umuheto wanjye, Uhoraho yarawureguye, arandibata,
none bose barambonerana.
12Iburyo bwanjye nugarijwe n’ingegera,
zishakisha uburyo zantembagaza.
13Barantangatanze, bambuza ubuhungiro,
baraje, kandi nta we ubakoma imbere;
14baciye icyuho kigari bangeraho,
nuko bankumbagaza mu byavu.
15Ubwoba bwarantashye,
amizero yanjye yose atumuka nk’umuyaga,
umukiro wanjye uyoyoka nk’igicu!
16None umutima wankutse,
iminsi y’ubutindi iranyokamye.
17Nijoro, ububabare bumunga amagufa,
n’imitsi yanjye ikarega yose.
18Uhoraho yanshikuje umwambaro wanjye,
anigisha igishura cyanjye mu ijosi,
19ankumbagaza mu cyondo,
none ndasa n’uwaraye mu ivu cyangwa mu mukungugu.
20Uhoraho, ndagutakambira ntunyumve,
nakwiyereka, ntunyiteho.
21Wambereye gica,
uranyibasira n’imbaraga zawe zose,
22wambagayuje serwakira, irancundagura,
maze ndigitira muri iyo nkubi y’umuyaga.
23Ni byo ndabizi, uransubiza mu rupfu,
aho abazima bose bazahurira.
24Ariko se abakene sinabateye inkunga,
igihe ubutindi bwabugarizaga bakantakira?
25Ese sinagiriye impuhwe uwo ubuzima bwari bukomereye,
umutima wanjye ukaririra umukene?
26Nari niteze umukiro, amakuba aba ari yo ansanga,
nari nizeye urumuri, umwijima uba ari wo unsanga.
27Amara yanjye aragonga ubutitsa,
iminsi y’amakuba yaranziye.
28Ndagenda nijimye, nta mucyo,
mu ruhame, ndahaguruka ngasakuza,
29nabaye ruhabwanduru nk’umuhari,
nibera mu butayu hamwe na za mbuni.
30Umubiri wanjye warirabuye,
amagufa yanjye yashiririjwe n’umuriro w’amaseke.
31Inanga yanjye isigaye ari iy’amaganya gusa,
naho umwirongi wanjye ugaherekeza amajwi y’abandirira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.