1Nuko umumalayika wa gatanu aherako avuza akarumbeti ke: maze mbona inyenyeri ihanantutse ku ijuru, yituye ku isi, ihabwa urufunguzo rw’inyenga.
2Iyo nyenyeri ikinguye inyenga, hacucumukamo umwotsi umeze nk’uwo mu itanura rinini, maze izuba n’ikirere birijima.
3Nuko muri uwo mwotsi hasohokamo inzige zikwira ku isi; zihabwa ububasha nk’ubwa za manyenga zo ku isi,
4ariko zibuzwa kugira icyatsi cyo ku isi zikoraho, ku kimera cyose cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose, keretse gusa ku bantu badafite ku gahanga ikashe y’Imana.
5Icyakora ntizahabwa uruhushya rwo kubica, ahubwo zemererwa gusa kubababaza amezi atanu yose. Ububabare bw’urumwe n’inzige bukababaza nk’ubwa manyenga, iyo irumye umuntu.
6Muri iyo minsi rero, abantu bazashakashaka urupfu ariko barubure; bazifuza gupfa, ariko urupfu rubahunge.
7Izo nzige zari zimeze nk’amafarasi yambariye urugamba, zikagira ku mitwe yazo ibintu bimeze nk’amakamba ya zahabu, naho mu maso hazo hagasa n’ah’abantu.
8Zari zifite imisatsi nk’iy’abagore, amenyo yazo ari nk’ay’intare.
9Zari zimeze kandi nk’izambaye umwambaro w’icyuma, urusaku rw’amababa yazo ari nk’urw’amagare akururwa n’amafarasi menshi yiruka agana urugamba.
10Zikagira imirizo nk’iya za manyenga, ikabamo imbori, kandi muri iyo mirizo hakabamo n’ububasha bwo kugirira nabi abantu mu mezi atanu yose.
11Umwami wazo akaba umumalayika w’ikuzimu, mu gihebureyi akitwa Abadoni, naho mu kigereki akitwa Apoliyoni.
12Icyago cya mbere kirarangiye. Dore rero ibyago bibiri na byo bikurikiyeho.
13Nuko umumalayika wa gatandatu avuza akarumbeti ke: numva ijwi riturutse mu mahembe y’urutambiro rwa zahabu ruri imbere y’Imana.
14Ryabwiraga umumalayika wa gatandatu wari ufite akarumbeti, riti «Rekura abamalayika bane baboheye ku ruzi rwa Efurati.»
15Nuko arekura ba bamalayika bane bari biteguye bategereje iyo saha, uwo munsi, uko kwezi n’uwo mwaka, bagombaga kwica igice cya gatatu cy’abantu.
16Umubare w’ingabo zarwaniraga ku mafarasi ni igihumbi n’uduhumbagiza ukubye kabiri. Ni wo mubare wabo numvise.
17Dore uko nabonye, mu ibonekerwa ryanjye, amafarasi n’abayagenderaho: bari bambaye imyambaro y’icyuma igurumana nk’umuriro, ifite ibara ry’ikigina n’iry’ubujeni. Amafarasi yari afite imitwe nk’iy’intare, ibinwa byayo bikaruka umuriro, umwotsi n’ubujeni.
18Nuko igice cya gatatu cy’abantu kirarimbuka, kizize ibyo byorezo uko ari bitatu: umuriro, umwotsi n’ubujeni, byarutswe n’ayo mafarasi.
19Koko rero ububasha bw’amafarasi buba mu minwa no mu mirizo yayo, kandi iyo mirizo yayo imeze nk’inzoka, ikagira amasonga atuma ibasha kugira nabi.
20Abantu rero bari basigaye badahitanywe n’ibyo byorezo, ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo bibi, bakomeza gusenga ingabo za Sekibi, ibigirwamana bya zahabu cyangwa ibya feza, iby’umuringa, iby’amabuye cyangwa iby’ibiti bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda.
21Banze kwisubiraho ngo bareke ubwicanyi bwabo n’ubupfumu, ubukozi bw’ibibi n’ubujura bwabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.