Icya kabiri cya Samweli 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hushayi avuguruza inama za Ahitofeli

1Ahitofeli abwira Abusalomu, ati «Reka nkoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri, maze nkurikire Dawudi muri iri joro.

2Nzamugwa gitumo akinaniwe kandi yacitse intege, mutere ubwoba abantu be bahunge, maze mwice ubwo azaba asigaye wenyine.

3Bityo nzakugarureho umuryango wose mbese nk’uko umugeni ataha iw’umugabo we! Uwo ushaka gukuraho ni umwe, maze umuryango wose ugakira.»

4Iyo nama ishimisha Abusalomu n’abakuru ba Israheli bose.

5Abusalomu ni ko kuvuga ati «Nimuhamagare na Hushayi w’i Aruki, kugira ngo twumve na we icyo abivugaho.»

6Hushayi aritaba, Abusalomu aramubwira ati «Dore ibyo Ahitofeli yatubwiye. Dukore ibyo yavuze? Niba se atari byo, tubwire nawe uko ubyumva.»

7Hushayi asubiza Abusalomu, ati «Inama Ahitofeli yabagiriye, noneho nta bwo ari nziza.»

8Nuko Hushayi arakomeza, ati «Ubwawe uzi so n’ingabo ze: ni intwari kandi ubu bafite uburakari nk’ubw’ikirura cyajimije umwana wacyo mu gasozi. So kandi ni umuntu w’umurwanyi, nta bwo ari burare hamwe n’imbaga.

9None rero, ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Ahubwo, ubwo hazaba hatangiye kugira abapfa muri twe, uzabyumva wese azavuga ati ’Hamaze gupfa benshi mu ngabo za Abusalomu!’

10Ibyo bizatuma n’ufite umutima nk’uw’intare acogora, kuko Israheli yose izi ko so ari intwari, n’ingabo ze zikaba zidacogora.

11Dore rero jye inama nabagira: koranyiriza Abayisraheli bose iruhande rwawe, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bangane n’umusenyi wo ku nyanja, nawe kandi ujyane na bo ku rugamba.

12Tuzamugeraho aho azaba ari hose, tuzamutondeho nk’ikime kigwa ku butaka: ari we ari n’ingabo ze zose, ntihazasigara n’umwe.

13Naramuka kandi hari umugi yinjiyemo, Israheli yose izazana imigozi, dukurure uwo mugi tuwurohe mu kidendezi, kugeza ndetse ubwo hatazasigara n’ibuye na rimwe.»

14Nuko Abusalomu n’Abayisraheli bose baravuga bati «Inama ya Hushayi Umwaruki, ni yo nziza kuruta iya Ahitofeli.» Uhoraho yari yagambiriye kuburizamo inama nziza za Ahitofeli, kugira ngo ateze Abusalomu ibyago.

Dawudi yambuka Yorudani

15Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo, ati «Dore inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abakuru ba Israheli, naho jye dore iyo nabagiriye.

16None rero, mutume vuba kuri Dawudi, mumubwire muti ’Iri joro nturare mu mayaga yo mu butayu, ahubwo wambuke; bitabaye ibyo, umwami n’ingabo ze barabagira umutamiro umwe.’»

17Yonatani na Ahimasi bari ahitwa Eni‐Rogeli: umuja yagombaga kujya kubibabwira, na bo bakajya kubimenyesha umwami Dawudi, kuko batashoboraga kwinjira mu mugi ku mugaragaro.

18Ariko umusore aza kubabona, maze abimenyesha Abusalomu. Bombi bagenda bihuta, bagera ku rugo rw’umugabo w’i Bahurimu. Yari afite iriba ku muharuro we, nuko baryinjiramo.

19Umugore aherako afata ihema, arirambura hejuru y’iriba yanika imyaka hejuru yaryo, ntihagira ikimenyekana.

20Abagaragu ba Abusalomu binjira mu nzu kwa wa mugore, baramubaza bati «Ahimasi na Yonatani bari hehe?» Umugore arabasubiza ati «Bagiye berekeza ku mazi.» Nuko barabashaka ntibababona, basubira i Yeruzalemu.

21Bamaze kugenda, abandi basohoka mu iriba, bajya kubwira umwami Dawudi, bati «Nimuhaguruke bwangu mwambuke uruzi, kuko inama ya Ahitofeli kuri mwe ari iyo ngiyo.»

22Nuko Dawudi ahera ko arahaguruka n’imbaga yari kumwe na we, maze bambuka Yorudani. Umuseke wakebye nta n’umwe usigaye atari yambuka.

23Ahitofeli ngo abone ko batakurikije inama ze, afata indogobe ye, arahaguruka ajya mu mudugudu we. Amaze guha amategeko umuryango we, yimanika mu mugozi. Amaze gupfa bamuhamba mu mva ya se.

Dawudi i Mahanayimu

24Bukeye, Dawudi agera i Mahanayimu, naho Abusalomu acyambuka Yorudani, we n’Abayisraheli bose.

25Abusalomu yari yashyizeho Amasa kuba umugaba w’ingabo, mu mwanya wa Yowabu. Uwo Amasa yari umuhungu w’uwitwa Yitira w’Umuyismaheli, wari warashakanye na Abigayila, umukobwa wa Nahashi, mushiki wa Seruya, akaba nyina wa Yowabu.

26Ubwo Abusalomu n’Abayisraheli baca ingando mu gihugu cya Gilihadi.

27Dawudi akigera i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abahamoni, Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari na Barizilayi w’Umugilihadi utuye i Rogelimu,

28bazana ibyo kuryamaho, imyambaro, imbehe zo kuriraho, ingano, ifu y’ingano, impeke z’ingano zikaranze, inkori, ndetse n’amahundo akaranze.

29Bazana kandi ubuki, amavuta, intama n’inyama z’ibimasa, kugira ngo Dawudi n’imbaga yari kumwe na we babirye. Baribwiraga bati «Iyi mbaga yishwe n’inzara, umunaniro n’inyota byo mu butayu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help