Mwene Siraki 49 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yoziya

1Urwibutso Yoziya yasize ni nk’imibavu ihumura neza,

yateguwe n’umuntu wabizobereyemo.

Abamuvuga bose abaryohera nk’ubuki,

nk’indirimbo mu birori banywamo divayi.

2Ni we washoboye kugarura umuryango,

atsemba amahano y’abagomeramana,

3yerekeza umutima we kuri Uhoraho,

nyuma y’ibihe by’ubuhemu, atoza rubanda gutunganira Imana.

Abami n’Abahanuzi bo hanyuma

4Uretse Dawudi, Hezekiya na Yoziya,

abandi bose barahemutse;

abami ba Yuda baciye ku itegeko ry’Umusumbabyose,

na bo baratereranwa.

5Ububasha bwabo bwarayoyotse, buhabwa abandi,

ikuzo ryabo ryegurirwa igihugu cy’amahanga.

6Abanzi batwitse umugi watoranijwe, wubatswemo Ingoro,

bayogoza amayira yawo, nk’uko Yeremiya yari yarabihanuye.

7Nyamara abe bari bamutoteje,

we muhanuzi weguriwe Uhoraho akiri mu nda ya nyina,

kugira ngo arandure, asenye kandi atsembe,

no kugira ngo yubake kandi atere imbuto.

8Ezekiyeli ni we wabonekewe n’ikuzo ry’Imana,

igihe imwiyerekeye hejuru y’igare ritwawe n’Abakerubimu;

9yavuze kandi n’ibya Yobu . . . ,

wakurikije muri byose inzira y’ubutungane.

10Naho abahanuzi cumi na babiri, amagufa yabo,

aho ari mu mva, nasabagizwe n’ibyishimo,

kuko bahumurije Yakobo bakamurokora,

abikesha ubudahemuka n’ukwizera bamutoje.

Zorobabeli na Yozuwe

11Umuntu yarata ate Zorobabeli,

wari nka kashe mu kiganza cy’iburyo,

12cyangwa Yozuwe, mwene Yosedeki?

Bombi mu gihe cyabo, bubatse Ingoro bundi bushya,

bazamura urusengero rweguriwe Uhoraho,

rugenewe ikuzo ridashira.

13Nehemiya na we, tumwibukaho byinshi,

we wubatse inkuta zacu zasenyutse,

agasubizaho inzugi n’ibihindizo,

agasubiranya amazu yacu.

Isubiramo

14Ku isi nta kiremwa kigeze kireshya na Henoki,

kuko ari we wajyanywe akuwe ku isi.

15Nta n’undi muntu kandi wavutse asa na Yozefu,

wabaye umutware w’abavandimwe be n’inkingi y’umuryango we,

kandi n’amagufa ye yarubahirizwaga.

16Semu na Seti bahawe ikuzo mu bantu bose,

ariko Adamu ni we rudasumbwa mu biremwa byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help