1Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,
ni ho twicaraga, maze tukarira
iyo twibukaga Siyoni.
2Mu mashami y’imizibaziba yaho,
ni ho twamanikaga inanga zacu.
3Ni bwo abari baratwigaruriye
badusabaga kubaririmbira,
n’abatwicishaga agahato,
bakatwinginga ngo tubabyinire,
bagira bati «Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.»
4Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho
mu gihugu cy’amahanga?
5Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,
indyo yanjye izumirane!
6Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,
niba ndetse kukuzirikana,
niba ntagize Yeruzalemu
imena mu binshimisha!
7Uhoraho, urajye wibuka abahungu ba Edomu,
ku munsi wa Yeruzalemu, bo bavugaga
ngo «Nimuyirandurane n’imizi n’imiganda!»
8Yewe, mwari wa Babiloni, wayogoje ibihugu,
hahirwa uzakwihimura ibyago waduteye!
9Hahirwa uzasumira ibitambambuga byawe,
maze akabihondagura ku rutare!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.