Mwene Siraki 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abagiraneza ni bo bakwiye guhabwa

1Nugira neza, jya umenya uwo uyigiriye,

maze uziturwe ibyiza wakoze.

2Uzagirire neza umuntu wubaha Imana, uzabihemberwa;

natayikwitura ubwe, Umusumbabyose azakwitura.

3Nta neza ikwiye kugirirwa umuntu wihambira ku kibi,

cyangwa uwanga gufasha abakene.

4Uzajye uha umuntu utunganira Imana,

ariko woye gufasha umunyabyaha.

5Uzagirire neza uwicisha bugufi,

ariko ugomera Imana ntuzagire icyo umuha.

Uzamwime ikimutunga, umutsembere, hato atazakwiganzura,

maze ineza yose wamugiriye, ukayihomba kabiri.

6Koko rero, n’Umusumbabyose yanga abanyabyaha,

kandi azahana abamugomera.

7Uzajye uha umugiraneza,

ariko woye gufasha umunyabyaha.

Kwirinda abanzi

8Incuti nyayo wayimenya ute kandi uri mu munezero?

umwanzi we ntiyihishira iyo uri mu makuba.

9Iyo umuntu anezerewe, abanzi be bahekenya amenyo,

naho iyo yasumbirijwe, n’uwari incuti ye aramwigurutsa.

10Ntuziringire na rimwe umwanzi wawe,

uko ingese ziharura umuringa, ni ko umujinya uba umusya.

11N’iyo yakwicisha bugufi akagenda yunamye,

umutima wawe uzabe maso umugendere kure.

Uzamugenzereze nk’unagura ibyuma,

umenye ko ingese ze zitazamubaho akaramata.

12Ntuzamwiyegereze, yaguhirika akakwicarira ku ntebe.

Ntuzamwicaze iburyo bwawe, yaharanira icyicaro cyawe,

icyo gihe wasobanukirwa n’amagambo yanjye,

ukicuza icyatumye utayakurikiza.

13Ni nde wababazwa n’umuntu wakinishije inzoka ikamuruma,

cyangwa n’abakomerekejwe n’inyamaswa ari bo bazitegeje?

14Ni kimwe rero n’umuntu wisunga umunyabyaha,

akivanga mu bicumuro bye.

15Mumarana isaha atuje,

ariko wamara kugenda, agatombokwa.

16Akanwa k’umwanzi karangwa n’amagambo asize umunyu,

ariko mu mutima we, aba agambiriye kukuroha mu rwobo.

Umwanzi ahora asa n’ugufitiye impuhwe,

ariko iyo aguciye akaho, amaraso yawe ntiyamuhaza.

17Amakuba nagutera, uzamubona imbere yawe,

yiyerurutse ngo aragufasha, naho aragutega imitego.

18Azazunguza umutwe, akome amashyi yishimye,

yiyongorere, maze mu maso he hahinduke ukundi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help