1Indirimbo y’amazamuko.
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
2Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.
3Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
warumbukiye mu nzu yawe;
abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.
4Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
5Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni,
unagirire amahirwe muri Yeruzalemu,
iminsi yose y’ubugingo bwawe,
6maze uzabone abana b’abana bawe!
Amahoro arakaba kuri Israheli!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.