Timote, iya 1 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gusabira abantu bose

1Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose.

2Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe.

3Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu,

4Yo ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri.

5Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina,

6witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze,

7kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.

Imyifatire ibereye abagabo n’abagore mu makoraniro

8None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya.

9Abagore na bo bagomba kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire, nta kuboha imisatsi, nta mitako ya zahabu, nta masaro cyangwa imyambaro y’igiciro,

10ahubwo bakihunda ibikorwa byiza, bya bindi bibereye abagore biyemeje kuyoboka Imana.

11Igihe hari inyigisho itangwa, umugore agomba guceceka, agacisha make rwose.

12Sinemereye umugore kwigisha cyangwa guha itegeko umugabo: najye ahama hamwe, aceceke.

13Koko rero, Adamu ni we waremwe bwa mbere, hanyuma hakurikiraho Eva.

14Kandi Adamu si we wemeye gushukwa, ahubwo umugore ni we wemeye gushukwa, maze aracumura.

15Nyamara ariko azakizwa no kuba umubyeyi, apfa gusa guhorana ubwiyoroshye kandi akaba indacogora mu kwemera, mu rukundo no mu butungane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help