Mwene Siraki 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugore w’umutima n’uw’icyomanzi

1Hahirwa umugabo ubana n’umugore w’umutima,

iminsi yari kuzamara izikuba kabiri.

2Umugore w’umunyamwete ashimisha umugabo we,

imyaka y’ubuzima bwe yose, azayirangiza mu mahoro.

3Umugore w’umutima ni umugabane utagereranywa,

maze ukagabirwa utinya Uhoraho.

4Baba bakize cyangwa bakennye, umutima wabo uhora ukeye,

maze igihe cyose uruhanga rwabo rugahora rwishimye.

5Hari ibintu bitatu umutima wanjye utinya,

kandi icya kane, kikankangaranya bitavugwa.

Hari igisebyo gikwira umugi n’imbaga yivumbagatanyije,

hakaba no kuvuga undi ibinyoma,

ibyo byose bivunana kurusha urupfu!

6Nyamara ariko, umugore wagiriye undi ishyari,

ashengura umutima w’umugabo we,

mbese nk’aho yapfushije umuntu,

kandi ibyo byose, ni ibyago biterwa n’ururimi!

7Umugore gito asa n’ikimasa cyivumbuye umuzigo,

umwibandaho asa n’upfumbata manyenga.

8Umugore w’umusinzi ni agateramujinya,

ntashobora guhisha iryo shyano.

9Ubushizi bw’isoni bugaragarira ku bigohe no mu maso,

ni byo biranga umugore w’icyomanzi.

10Umukobwa ushamaduka, jya umurinda ukomeje,

ejo atazabura igitsure, akagendanira ko.

11Jya wirinda kurangamira amaso ashira isoni,

kandi ntugatangare nagukururira mu kibi.

12Nk’uko umugenzi wanyotewe yasama,

akanywa amazi abonye yose,

icyomanzi na cyo aho gisanze ihema kirahicara,

kugira ngo kihakirire abahisi n’abagenzi.

13Ineza y’umugore inyura umugabo we,

n’ubushishozi bwe bukamwongerera imbaraga.

14Umugore utuza aba ari ingabire y’Uhoraho,

kandi uwarezwe neza nta we wamugereranya.

15Umugore utiyandarika arangwa n’ineza ihebuje,

kandi nta munzani wapimirwaho umutima utararikira.

16Nk’uko izuba rirasira ku misozi y’Uhoraho,

ni na ko uburanga bw’umugore butaka inzu iteguye neza.

17Nk’uko itara rimurikira ku kinyarumuri gitagatifu,

ni na ko amaso abengeranira ku mubiri uteye neza.

18Nk’uko inkingi za zahabu ziteye ku mfatiro za feza,

ni na ko amaguru meza atereye ku dutsinsino dukomeye.

Ibintu bishavuza

28Hari ibintu bibiri bishavuza umutima wanjye,

n’ikindi cya gatatu kintera umujinya:

ni umuntu w’intwari usazana ubutindi,

n’abanyabwenge basuzugurwa;

hakaba n’uhunga ubutungane akagana icyaha,

uwo nyine Uhoraho amuteganyirije kumwicisha inkota.

Ingorane z’ubucuruzi

29Umucuruzi yirinda icyaha bimugoye,

bene uwo muntu ntashobora kubaho adacumura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help