1Uhoraho avuze atya:
Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana,
nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo,
bakongera kubana se?
Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu?
Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano,
none ngo urangarukiye!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
2Ubura amaso urebe mu mpinga zose:
aho waba utasambaniye ni he?
Wahoraga mu mayira nk’Umwarabu mu butayu,
utegereje abasambane bawe.
Igihugu waragihumanije kubera ubuhabara n’ingeso mbi byawe.
3Ibyo byatumye imvura itagwa,
ndetse n’iyo mu itumba irabura,
ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe,
ntibwagutera isoni.
4Nyamara na n’ubu uracyatinyuka kuntakira uti
«Dawe, ni wowe ncuti y’amagara yo mu buto bwanjye!
5Mbese uzahwema ryari kungirira inzika no kundakarira?»
Nyamara n’ubwo uvuga utyo,
ntibikubuza kohoka mu bibi no kubikomeza.
Imiryango ya Israheli n’uwa Yuda yahemukiye Uhoraho6Ku ngoma y’umwami Yoziya, Uhoraho arambwira ati «Ese wabonye ubuhakanyi bwa Israheli, ukuntu yagiye kuri buri musozi muremure, no mu nsi ya buri giti gitoshye, maze ikahasambanira?
7Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye.
8Yabonye ukuntu nasenze Israheli w’umuhakanyi kubera ubusambanyi bwayo, nkayiha urwandiko rw’ubusende. Nyamara, Yuda mwene nyina w’umugambanyi ntiyatinye, na we yaragiye yiroha mu busambanyi,
9bituma igihugu cyose gihumana kubera ubuhabara n’ingeso mbi ze; asambanya ibyo abonye byose, ari igiti, ari n’ibuye.
10Ibyo byose Yuda w’umugambanyi yabirenzeho, ntiyangarukira n’umutima we wose, ahubwo ibyaha bye abyicuzanya uburyarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
Uhoraho ahamagara Abayisraheli ngo bamugarukire11Uhoraho arambwira ati «Israheli n’ubwo yanyihakanye, irusha ubutungane Yuda yangambaniye.
12Genda rero ugana mu majyaruguru, maze urangurure ijwi, ugira uti
’Israheli wanyihakanye, ngarukira,
sinzongera kukurakarira.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Jyewe ndi umudahemuka;
kandi inzika yanjye ntimara igihe.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
13Gusa, emera icyaha cyawe:
wemere ko witeruye kuri Uhoraho
Imana yawe.
Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga,
mu nsi ya buri giti gitoshye,
wanga kumva ijwi ryanjye.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»
Ikoraniro ry’Abayisraheli bose i Yeruzalemu14Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni.
15Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi.
16Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro.
17Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.
18Muri iyo minsi, inzu ya Yuda izasanga iya Israheli, maze zombi zituruke mu majyaruguru, zitahe mu gihugu nahaye abasekuruza babo ho umurage.
Umuryango wayobye nugarukire Uhoraho(Uhoraho:)
19Jyewe nahoze nibwira nti
«Icyampa ngo nshobore kugutandukanya n’abandi bana,
nguhe igihugu gitoshye,
n’umurage uhebuje andi mahanga ubwiza.»
Naribwiraga nti «Muzajya munyita ’Dawe’,
kandi ntimuzongera kwitandukanya nanjye ukundi.»
20Nyamara ariko nk’uko umugore ahemukira umugabo we,
namwe, bantu bo mu muryango wa Israheli,
ni ko mumpemukira.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
21Induru ni yose mu mpinga y’imisozi;
ayo ni amarira n’amaganya y’Abayisraheli,
kuko bayobye inzira, birengagiza Uhoraho Imana yabo.
22Nimungarukire, mwa birara mwe,
ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.»
(Rubanda:)
Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe;
ni wowe Uhoraho, Imana yacu.
23Ni koko, kwiringira ibikorerwa mu mpinga y’imisozi
n’ibihavugirwa nta kamaro;
umukiro w’ukuri wa Israheli, uri muri Uhoraho Imana yacu.
24Ariko kuva tukiri bato,
gusenga ibigirwamana byatsembye ibikorwa by’abasokuruza bacu,
biyogoza amatungo yabo, amagufi n’amaremare,
bigeza no ku bahungu n’abakobwa babo.
25Isoni nizidukore maze ikimwaro kitworose!
Rwose, kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi,
twacumuye kuri Uhoraho Imana yacu,
twanga gutega amatwi ijwi rye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.