Yobu 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu ageragezwa

1Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwa Yobu; yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana, kandi akanga ikibi.

2Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

3Yari atunze umukumbi w’intama ibihumbi birindwi, hamwe n’ingamiya ibihumbi bitatu, ibimasa by’inkone igihumbi, n’indogobe z’amanyagazi magana atanu, hamwe n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yarushaga ubukire abaturage bose b’iburasirazuba.

4Abahungu be bajyaga ibihe mu guteranira mu rugo rw’umwe muri bo, ibirori bikaba byose, kandi bagatumira bashiki babo batatu ngo baze basangire ibiryo n’ibinyobwa.

5Iyo bamaraga guhetura ingo zabo zose, Yobu yabatumiriraga kubasukura; maze akazinduka mu gitondo, agaturira buri wese igitambo gitwikwa. Koko rero, Yobu yaribwiraga ati «Wenda ahari abahungu banjye baba baracumuye, maze bakavuma Uhoraho mu mutima wabo.» Nguko uko Yobu yabigenzaga buri gihe.

6Umunsi umwe, abamalayika b’Imana baza gutaramira Uhoraho, Sekibi azana na bo.

7Uhoraho abaza Sekibi ati «Uturutse he?» Sekibi aramusubiza ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.»

8Uhoraho abwira Sekibi ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, kandi yirinda ikibi.»

9Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Ese kugira ngo Yobu atinye Imana, ni ku busa?

10None se ntiwamuhaye uruzitiro rumurinda, rukazenguruka inzu ye n’ibyo atunze byose? Ibikorwa bye byose wabihaye umugisha, none amatungo ye yuzuye igihugu.

11Ariko, urambuye ukuboko kwawe, ugatsemba ibyo atunze byose, nta kabuza, azakuvuma urora.»

12Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ndabyemeye, ibye byose ndabikweguriye; gusa we ubwe ntugire icyo umutwara.» Nuko Sekibi arikubura aragenda.

13Umunsi umwe rero, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,

14nuko intumwa iza kubwira Yobu iti «Ibimasa byarimo bihinga, n’indogobe zirisha iruhande rwabyo,

15nuko Abanyesaba barahuruduka barabinyaga, bicisha inkota abagaragu bawe; ncika ku icumu jyenyine, ndahunga nza kubikumenyesha.»

16Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho, ati «Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»

17Umwanya akivuga ibyo, undi aba aratungutse, ati «Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, bicisha abagaragu bawe inkota; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»

18Igihe akivuga, undi aba ageze aho, ati «Abahungu n’abakobwa bawe bari mu nzu ya mukuru wabo, barya kandi banywa divayi,

19nuko inkubi y’umuyaga ituruka hakurya y’ubutayu, ihirika inkuta z’inzu zose uko ari enye, na yo irarindimuka ibagwa hejuru barapfa; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»

20Yobu arahaguruka, ashishimura igishura cye, yikomboza umutwe, arambarara hasi,

21aramya agira ati

«Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa,

kandi nzasubirayo nambaye ubundi.

Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije;

nihasingizwe izina ry’Uhoraho!»

22Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura; nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help