1Abantu nibagira icyo bapfa, bazajye mu rukiko, babacire urubanza: uri mu kuri azabe ari we bavuga ko atsinze, uri mu cyaha abe ari we bavuga ko atsinzwe.
2Nibasanga nyir’icyaha akwiye gukubitwa ibiboko, umucamanza azamuryamishe ku butaka, ategeke ko bamukubitira imbere ye ibiboko bihwanye n’icyaha cye.
3Bazamukubite ibiboko mirongo ine; ntibazarenzeho, kugira ngo igihe bamukubita ibiboko byinshi batamutonyagura bikabije, maze umuvandimwe wawe akahavana ubusembwa uhora urora.
Inka4Ntuzahambire umunwa w’inka iri ku kazi ko guhonyora ingano.
Itegeko ryo guhungura umugore5Abavandimwe niba batuye hamwe, umwe muri bo akaza gupfa atarabyara akana k’agahungu, umugore wa nyakwigendera ntazashake umugabo utari uwo muri uwo muryango; ahubwo umugabo wabo azamusange amuhungure, amugire umugore we.
6Umuhungu uwo mugore azabyara bwa mbere ni we uzakomeza izina rya wa muvandimwe wapfuye, bityo izina rye ryoye kwibagirana mu Bayisraheli.
7Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry’umugi, asange abakuru, abaregere avuga ati «Umugabo wacu yanze ko izina rya mwene se riramba mu Bayisraheli, yanze kunkorera icyo ashinzwe.»
8Abakuru b’umugi wabo bazamuhamagaze, bavugane na we. Azaze ahagarare aho ngaho, maze avuge ati «Sinshaka kumuhungura.»
9Umugore yagombaga guhungura azamwegere, aho ari imbere y’abo bakuru, amwambure urukweto, amucire mu maso, hanyuma aterure avuga ati «Nguko uko bagenzereza umuntu wanze gucikura urugo rwa mwene se!»
10Nuko mu Bayisraheli bazajye bamwita «Nyakwamburwurukweto».
Igihano cy’umugore ushira isoni11Umugabo n’umuvandimwe we nibaramuka basingiranye bakarwana, maze umugore w’umwe muri bo akaza gutabara umugabo we ukubitwa n’undi, agasodotsa intoki, agasingira uwo mubisha iwabo w’abantu, akamukama,
12uzace ikiganza cy’uwo mugore. Ntuzamugirire ibambe!
Kudahendana mu bucuruzi13Ntuzagire mu isaho yawe ibipimisho bibiri bidahwanye, ikiremereye n’ikitaremereye.
14Ntukagire mu nzu yawe ibyibo by’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.
15Ahubwo igipimisho cy’uburemere uzahorana kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, n’icyibo ugeresha incuro kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, kugira ngo iminsi y’ukubaho kwawe izarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
16Koko rero abakora ibintu nka biriya bose, abakora ibinyuranye n’ubutabera bose, baba ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.
Amaleki ni umwanzi karande17Jya wibuka ibyo Amaleki yakugiriye mu rugendo, igihe mwimukaga mu Misiri:
18yaje kugutegera mu nzira, aguca inyuma, maze atsemba abari bagikururuka inyuma bose; igihe wari wishwe n’umunaniro kandi waguye isari, ntiyatinye Imana.
19Ni cyo gituma Uhoraho Imana yawe namara kuguha kuruhuka, agukijije abanzi bawe bose bakugose, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ukigarurire, uzazimangatanya Amaleki, ikibagirana mu nsi y’ijuru. Uramenye ntuzabyibagirwe!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.