1Mbibabwiye ngira ngo ejo mudatsitara.
2Bazabaca mu masengero; ndetse n’igihe kirageze, maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imana.
3Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye.
4Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye.
Ibikorwa bya Roho MutagatifuSinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe.
5Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ’Ugiye he?’
6Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu.
7Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza.
8Kandi namara kuza, azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye.
9Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye;
10azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye;
11azabereka uko urubanza ruteye kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza.
12Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira.
13Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza.
14Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha.
15Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.
Akababaro kazasimburwa n’ibyishimo16Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.»
17Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati «Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data?»
18Baravuga bati «Iby’aka kanya gato bivuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.»
19Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati «Murabazanya ibyo mvuze nti ’Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’
20Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo.
21Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi.
22Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe; kandi ibyishimo byanyu he kugira ubibavutsa.
23Uwo munsi kandi ntimuzongera kugira icyo mumbaza. Ndababwira ukuri koko: nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha.
24Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere.
Yezu yatsinze isi25Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data.
26Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye, simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data,
27kuko Data abakundira ko mwankunze, kandi mukemera ko nkomoka ku Mana.
28Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.»
29Abigishwa be baramubwira bati «Erega noneho uravuga weruye, ntukivugira mu bigereranyo.
30Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.»
31Yezu arabasubiza ati «Noneho muremeye?
32Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.
33Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.