Icya kabiri cy'Amateka 33 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingoma ya Manase (687–642)(2 Bami 21.1–18)

1Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

3Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya; yubaka intambiro za Behali, ashinga inkingi zeguriwe ikigirwamana Ashera, aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere arabikorera.

4Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yaravuze, ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.»

5Ibinyarumuri byo mu kirere Manase abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.

6Ndetse n’abahungu be abatwikira mu kabande ka bene Hinomi; akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika; ashyiraho abashitsi n’abapfumu; mbese arakaza Uhoraho, arakabya mu gukora ibitamutunganiye.

7Ashyira mu Ngoro y’Uhoraho ishusho ry’ikigirwamana yari yarakoresheje; kandi Imana yari yabwiye Dawudi n’umuhungu we Salomoni, iti «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.

8Byongeye kandi sinzongera kwirukana Abayisraheli mu gihugu nahaye abasekuruza babo, nibubahiriza ibyo nabategetse byose mbivugishije Musa, byerekeye amategeko, amateka, n’amabwiriza yanjye.»

9Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yeruzalemu bituma bakora nabi kurusha amahanga Uhoraho yarimburiye imbere y’Abayisraheli.

10Uhoraho aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.

11Uhoraho abateza abatware b’ingabo z’Umwami wa Ashuru: bafata Manase bamukuruza ingobe, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri, bamujyana i Babiloni.

Manase yicuza ibyaha bye

12Ageze mu kaga, Manase yinginga Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane imbere y’Imana y’abasekuruza be.

13Arayisaba, Imana yiyemeza kugira impuhwe, yumva ugutakamba kwe maze imusubiza i Yeruzalemu kugira ngo akomeze ubwami bwe. Nuko Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.

14Nyuma y’ibyo, yubaka inyuma y’umurwa wa Dawudi inkike z’amabuye zanyuraga mu burengerazuba bwa Gihoni mu kabande, zikagera ku irembo ry’Amafi kandi zari zikikije Ofeli; azigira ndende cyane. Ashyira abatware b’abasirikare mu migi yose ikomeye ya Yuda.

15Avana mu Ngoro y’Uhoraho imana z’abanyamahanga n’amashusho yazo, kandi ajugunya hirya y’umugi intambiro zose yari yarubatse ku musozi w’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu.

16Yongera kubaka urutambiro rw’Uhoraho, aruturiraho ibitambo by’ubuhoro n’iby’ibisingizo, kandi ategeka Abayuda bose gukorera Uhoraho Imana ya Israheli.

17Nyamara abantu bakomeje gutura ibitambo mu masengero y’ahirengeye, ariko babigirira kubahiriza Uhoraho Imana yabo gusa.

18Ibindi bigwi bya Manase, amasengesho yabwiye Imana ye, n’amagambo abashishozi bamugejejeho mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ibyo byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami ba Israheli.

19Naho ugusenga kwe n’ukuntu Imana yamwumvise, ibyaha bye byose n’ubuhemu bwe, hamwe n’ahantu hirengeye yubatse amasengero kandi akahashyira inkingi za Ashera n’amashusho mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe na Hozayi.

20Manase aratanga asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu ngoro ye. Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.

Ingoma ya Amoni (642–640)(2 Bami 21.19–26)

21Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu.

22Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje. Amoni yatuye ibitambo kandi akorera amashusho yose yari yarabajwe na se Manase.

23Icyakora we ntiyicisha bugufi imbere y’Uhoraho nk’uko se Manase yari yaricishije bugufi, ahubwo arushaho guhemuka.

24Abagaragu be baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

25Abaturage bose b’igihugu na bo bica abagambaniye umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yoziya ngo amuzungure ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help