1Yobu afata ijambo, agira ati
2«Mu by’ukuri, ni mwebwe muhagarariye rubanda,
kandi nimupfa, ubuhanga bwanyu muzajyana!
3Nanjye mfite ubwenge, nta bwo mubundusha;
none se muribwira ko ibyo hari utabizi?
4Iyo umuntu yiyambaje Imana ngo imwumve,
incuti ze zimuhindura urw’amenyo;
uw’intungane n’inyangamugayo, ni we basigaye baseka.
5Abagwiririwe n’ibyago, ibyo ni akazi kabo
— nguko uko abagashize bavuga —
niba adandabiranye ni ukumuhirikisha umugeri.
6Nyamara ariko, abajura bafite amahoro mu mahema yabo,
abashavuza Imana bari mu ituze,
imana biringiye ni imbaraga zabo.
7Ngaho, uzibarize inyamaswa, zizakumenyeshe,
n’inyoni zo mu kirere zizagusobanurire,
8ibikurura inda hasi bizakwigishe,
n’amafi yo mu nyanja azakurondorere.
9Muri izo nyamaswa zose, nta n’imwe itazi
ko Nyir’ububasha ari we wahanze byose.
10Ni we uhagaritse ikinyabuzima cyose,
akabumbatira ubugingo bw’abantu!
11Ese amagambo si yo anogera ugutwi,
naho ibiryo bikaryohera akanwa?
12Ubwenge bubarizwa mu basheshe akanguhe,
kandi abasaza ni bo bamenya gushyira mu gaciro.
13Ariko we, ni Nyir’ubuhanga n’ububasha,
ni we mujyanama w’ukuri, agashyira mu gaciro koko!
14Icyo ashenye, nta we ugisana,
uwo akingiranye, nta we umukingurira,
15iyo agomeye amazi, amapfa aratera,
yayagomorora, agakundura ubutaka.
16Ni we Nyir’imbaraga n’ubwitonzi,
ahashya inkozi z’ibibi n’abazibyoheje.
17Arindagiza abajyanama,
abacamanza akabateza ibisazi;
18abohora ingoyi z’abami,
akaba ari bo ata muri yombi.
19Abaherezabitambo abahindura abatindi,
ibikomerezwa akabihanantura ku ngoma.
20Ab’intyoza abagira ibiragi,
abasaza akabambura ubushishozi;
21asuzuguza ibikomangoma,
abakomeye akabagira ibigwari.
22Umwijima awuzikura mu kuzimu,
icuraburindi rigatangaza umwezi.
23Ni we werereza amahanga, kandi akayoreka.
Ni we uha abantu kororoka, kandi akabatsemba.
24Abatware b’igihugu abahindura ibihungetwe,
bakabungagira mu bigunda,
25bakarindagira mu mwijima, nta rumuri,
bakagenda bagwira inzira nk’abasinzi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.