1Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Irembo ry’igikari cy’imbere ryerekera mu burasirazuba, rizahora rifunze mu minsi itandatu y’akazi, ariko ku isabato kimwe no ku minsi y’imboneko y’ukwezi rifungurwe.
2Umwami azajya yinjirira mu kirongozi cy’irembo ryo hanze, ahagarare iruhande rw’inkomanizo z’umuryango; hanyuma abaherezabitambo bature mu kigwi cye igitambo gitwikwa n’igitambo cy’ubuhoro. Umwami azapfukama mu irebe ry’umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizafungwa kugeza nimugoroba.
3Imbaga ituye igihugu na yo izapfukamira Uhoraho imbere y’iryo rembo, ijye ibikora kuri buri sabato no ku minsi y’imboneko y’ukwezi.
4Kuri sabato, umwami azatura Uhoraho abana b’intama batandatu n’impfizi imwe y’intama, byose bitagira inenge,
5agerekeho n’akebo kamwe k’ifu kuri iyo mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; azature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango.
6Ku minsi y’imboneko hazaturwa akamasa, abana b’intama batandatu n’impfizi y’intama byose bitagira inenge.
7Na none kuri uwo munsi, umwami azatura akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kebo ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; ature n’akabindi kamwe k’amavuta kuri buri ntango.
8Umwami naramuka yinjiye, azinjirire mu kirongozi cy’irembo, kandi abe ari na ho asohokera.
9Igihe abatuye igihugu bazaba baje mu makoraniro imbere y’Uhoraho, abinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru baje gusenga, bazasohokera mu ryo mu majyepfo; naho abinjiriye mu irembo ryo mu majyepfo basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntihazagire usubiza mu irembo yinjiriyemo; ahubwo ajye akomeza imbere ye.
10Umwami azajyana na bo, yinjire nk’uko binjiye kandi asohoke nka bo.
11Ku minsi y’ibirori n’amakoraniro, ituro rizaba akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kamwe ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama azature uko ashaka; ature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango.
12Igihe umwami azaba yishakiye gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, bazamukingurire irembo ryerekera mu burasirazuba, maze ature ibitambo bye nk’uko asanzwe abigenza ku isabato, narangiza asohoke bahite bakinga.
13Buri munsi azatura Uhoraho intama y’umwaka umwe kandi itagira inenge, ayitureho igitambo gitwikwa; azajya agitura buri gitondo.
14Byongeye kandi, azatura buri gitondo kimwe cya gatandatu cy’akebo k’ifu na kimwe cya gatatu cy’urweso rw’amavuta yo kuvangisha ifu. Iryo ni ryo turo ry’Uhoraho, rikaba n’itegeko ridakuka kandi rihoraho.
15Bazatura umwana w’intama, hamwe na ya maturo y’ifu n’amavuta, bibe igitambo gihoraho cya buri gitondo.»
16Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Niba umwami agiriye ubuntu umwe mu bahungu be, akamuha ku mugabane we, icyo amuhaye kizaba icy’abahungu be, kibe umurage wabo.
17Nyamara niba ubwo buntu abugiriye umwe mu bagaragu be akamuha ku mugabane we, icyo ahawe kizakomeza kuba icye kugeza mu mwaka ababariwemo, hanyuma gisubizwe umwami. Abahungu b’umwami bonyine ni bo bazagumana icyo bahawe ho umurage.
18Umwami ntazagire ikintu na kimwe afata ku mugabane wa rubanda, ngo abambure ibiri ibyabo; ibyo atunze ni byo azahaho umurage abahungu be, kugira ngo hatazagira n’umwe mu muryango wanjye uva aho anyagwa ibye.»
19Hanyuma wa muntu anyuza mu cyanzu cyari iruhande rw’irembo, anzana ku byumba bitagatifu biri mu majyaruguru, byagenewe abaherezabitambo; nuko ngo ndebe hirya aherekera mu burengerazuba, mbona ahantu hasigaye umwanya utagira ikiwurimo.
20Arambwira ati «Hariya, abaherezabitambo ni ho bazajya batekera ibitambo bihongerera ibyaha, ibitambo bindi n’amaturo, kugira ngo batabijyana mu gikari cyo hanze, imbaga ikava aho ikora kuri ayo maturo matagatifu.»
21Hanyuma anjyana mu gikari cyo hanze, anyuza mu mfuruka uko ari enye z’igikari,
22hakaba ingombe enye ntoya zifite uburebure bw’imikono mirongo ine kuri mirongo itatu y’ubugari, kandi zose uko ari enye zikagira ingero zimwe.
23Izo ngombe uko ari enye zari zikikijwe n’inkike, mu nsi yayo hubatse amaziko impande zose. Wa muntu arambwira ati «Ayo ni amaziko, abagaragu bakora mu Ngoro bazajya batekaho ibitambo by’imbaga.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.