Zaburi 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho atsemba abagiranabi, agakiza abiyoroshya

1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’abana. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Alefu

2Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose,

ndamamaza ibigwi byawe byose.

3Umpaye kubyina kubera ibyishimo,

ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose.

Beti

4Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga,

bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe,

5kuko wandengeye, ukamburanira,

wicaye ku ntebe y’umucamanza w’intabera!

Gimeli

6Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,

usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.

7Abanzi warabatsembye, barazima buheriheri,

imigi yabo urayisenyagura, iribagirana.

He

8Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

9Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.

Vawu

10Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe,

mu bihe by’amage nababere ubuvunyi.

11Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho,

kuko udatererana abagushakashaka!

Zayini

12Nimucyo turirimbire Uhoraho, uganje kuri Siyoni,

nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga!

13Kuko akurikirana uwamennye amaraso, ntabirangarane,

ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago.

Heti

14Uhoraho, gira ibambe, urebe ibyago ndimo,

ni wowe wanzahura, ukankura mu maboko y’urupfu,

15kugira ngo namamaze ibisingizo byawe,

nishimire umukiro uguturukaho,

ndi mu marembo y’umurwa wa Siyoni.

Teti

16Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,

amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.

17Uhoraho yimenyekanyije, aca urubanza,

maze umugome aboheshwa ingoyi ze bwite. (Umunihirizo, guceceka akanya gato)

Yodi

18Abagiranabi nibasubire ikuzimu,

n’abanyamahanga bose biyibagiza Imana.

Kofu

19Ariko, umukene we ntazibagirana burundu,

cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke.

20Uhoraho, haguruka, hoye kugira umuntu wigamba,

abanyamahanga nibacirwe urubanza, ubyirebera!

21Uhoraho, kangaranya ayo mahanga akuke umutima,

yibuke ko ari abantu gusa! (guceceka akanya gato).

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help