1Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube.
2Yaravuze ati
«Uhoraho yivugiye kuri Siyoni,
arangururira ijwi rye i Yeruzalemu;
inzuri z’abashumba ziri mu kababaro,
n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»
I. URUBANZA RUZACIRWA IBIHUGU BIKIKIJE ISRAHELI, NA YO UBWAYOAramu n’umurwa wayo, Damasi3Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Damasi icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,
4nzatwika inzu ya Hazayeli
maze ingoro za Beni‐Hadadi zitsembwe n’umuriro;
5nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi,
nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni,
ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni,
maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Abafilisiti n’umurwa wabo, Gaza6Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Gaza icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu
bakabagabiza Edomu,
7nzatwika inkike za Gaza,
maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;
8nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi,
n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni,
nzahindukira ntere Ekironi,
maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke.
Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Fenisiya n’umurwa wayo, Tiri9Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Tiri icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bagabije Edomu imbaga
y’abo bari baratwayeho iminyago,
bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe
bari baragiranye na bo,
10nzatwika inkike za Tiri,
maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro.
Edomu n’umurwa wayo, Bosira11Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Edomu icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko yatoteje umuvandimwe we
ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi,
kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka
kandi akagumana inzika igihe cyose,
12nzatwika Temani,
maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro.
Amoni n’umurwa wayo, Raba13Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Abahamoni bacumura !
Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi
kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,
14nzatwika inkike za Raba,
maze umuriro utsembe ingoro zayo,
habe urusaku rw’intambara
rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano,
ruvanze n’inkubi y’umuyaga;
15umwami wabo azajyanwa bunyago,
kimwe n’abategeka b’ingabo ze.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.