1Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye.
2Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega.
3Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!»
4Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka.
5Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira.
6Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.
Abantu benshi bakurikira Yezu(Mt 4.25; 12.15–16; Lk 6.17–19)7Yezu yigira ku nyanja hamwe n’abigishwa be. Abantu benshi baramukurikira, baturutse muri Galileya. N’abandi benshi baturutse mu Yudeya,
8n’i Yeruzalemu, no muri Idumeya, no hakurya ya Yorudani, no mu karere ka Tiri na Sidoni, baza bamugana, bumvise ibyo yakoraga.
9Nuko abwira abigishwa be ngo bamuteganyirize ubwato, agira ngo ikivunge cy’abantu kitaza kumubyiganaho.
10Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho.
11Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!»
12We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we.
Yezu atora ba Cumi na babiri(Mt 10.1–4; Lk 6.12–16)13Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga.
14Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza,
15abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi.
16Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero;
17na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ’Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba;
18na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka,
19na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye.
Yezu na Belizebuli(Mt 12.24–32; Lk 11.15–23)20Bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya.
21Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!»
22N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!» kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!»
23Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana?
24Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera.
25N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera.
26Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice, ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse!
27Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye.
28Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana.
29Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.»
30Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»
Bene wabo wa Yezu ni bande?(Mt 12.46–50; Lk 8.19–21)31Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza, bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane.
32Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.»
33Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?»
34Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye.
35Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.