Icya kabiri cy'Amateka 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Asa atangira ivugururwa ry’iyobokamana

1Azariyahu mwene Odedi watashyweho n’umwuka w’Imana,

2asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana.

3Abayisraheli bamaze igihe kirekire batagira Imana nyakuri, nta muherezabitambo wo kubigisha, nta n’amategeko.

4Ariko mu byago byabo bagarukiye Uhoraho, Imana ya Israheli; baramushakashatse kandi baramubona.

5Muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo hari imidugararo myinshi mu baturage b’icyo gihugu.

6Ihanga ryarwanaga n’irindi hanga, n’umugi ukarwana n’uwundi, kuko Uhoraho yari yabateje ibyago by’amoko menshi.

7Ariko mwebwe, nimukomere, ibiganza byanyu bye kudandabirana, kuko muzahemberwa ibikorwa byanyu!»

8Asa yumvise ayo magambo n’ubutumwa bw’umuhanuzi Odedi, arakomera maze aca amahano y’ibigirwamana mu gihugu cy’Abayuda n’icy’Ababenyamini, ndetse aba ari na ko abigenza mu migi yigaruriye yo mu musozi wa Efurayimu. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho.

9Akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, n’impunzi zari hamwe na bo ziturutse muri Efurayimu, Manase na Simewoni, kuko Abayisraheli benshi bari bifatanyije na we bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye, ari kumwe na we.

10Nuko bateranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Asa.

11Uwo munsi batura Uhoraho impfizi magana arindwi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi byo mu minyago bazanye.

12Basezerana gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, n’umutima wabo wose n’amagara yabo yose.

13Kandi hagize utazashakashaka Uhoraho, Imana ya Israheli, biyemeza ko uwo muntu azicwa, yaba muto cyangwa mukuru, yaba umugabo cyangwa umugore.

14Babirahirira Uhoraho baranguruye amajwi, bakoma no mu mashyi, bavuza n’amakondera n’imyironge.

15Abayuda bose bishimira iyo ndahiro, kubera ko bari barahiranye umutima wabo wose kandi bakaba barashakaga Uhoraho bashyizeho umwete. Nuko Uhoraho arabiyereka maze abaha amahoro mu mpande zose.

16Ndetse umwami Asa avana nyina Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yakoresheje ishyano ry’ishusho ryo kubahiriza Ashera: Asa ahirika iryo shusho, araritemagura kandi aritwikira ku kagezi ka Sedironi.

17Ariko amasengero y’ahirengeye yo muri Israheli ntiyavanwaho. Nyamara umutima wa Asa ukomeza gutungana mu gihe cyose yabayeho.

18Acyura mu Ngoro y’Imana ibyo se, na we ubwe, bari bareguriye Uhoraho, ari byo feza, zahabu n’ibindi bikoresho.

19Ntihongeye kuba intambara kugera mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu w’ingoma ya Asa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help