Abanyakorinti, iya 2 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Niyemeje rero kutagaruka iwanyu, mu gihe tukibabaye.

2Niba se koko ari jye ubababaza, ni nde wundi wangarurira ibyishimo, usibye nyine uwo nababaje?

3Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye.

4Simbabeshya, nabandikiye mfite ishavu ryinshi n’umutima wuzuye agahinda, ndetse amarira yisuka, atari ukugira ngo mbababaze, ahubwo ngo mumenye ukuntu mbakunda.

Pawulo ababarira uwamuteye agahinda

5Niba hari uwahemutse, si jye jyenyine yababaje, ndetse mubirebye neza nanone tudakabije, namwe mwese yarabababaje.

6Birahagije kuba uwo muntu yaratonganyirijwe mu ikoraniro;

7ni na yo mpamvu, aho bigeze, mukwiye kumubabarira, mukamuhumuriza, ngo hato adashengurwa n’agahinda gakabije, akiheba.

8Ndabibasabye rero, nimukomeze kumugaragariza urukundo.

9Icyatumye kandi mbandikira, ni uko nashakaga kubagerageza ngo ndebe ukuntu mukurikiza amabwiriza yanjye.

10Iyo mugize uwo mubabarira, nanjye mba mubabariye! Kandi jye mubabariye, mu rugero yaba abikwiye, ni mwe mba mbigiriye, mu maso ya Kristu,

11ngo tudaha Sekibi urwaho; imigambi yayo ntituyiyobewe.

Ihagarikamutima n’ihumurizwa rya Pawulo

12Ubwo ngeze i Torowadi nje kuhamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo Nyagasani yari yahankinguriye amarembo,

13nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya.

14Ariko Imana ishimwe, Yo ihora iduha gutsinda muri Kristu, ikanatuma twogeza ubwamamare bwe, nk’impumuro nziza isakara hose.

15Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa.

16Kuri bamwe tubanukira urupfu bikazabageza ku rupfu; ku bandi turi impumuro y’ubuzima bikazabageza ku bugingo. Ni nde muntu rero waba ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo?

17Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help