Mwene Siraki 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisingizo cy’ubuhanga

1Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo,

bukivugira rwagati mu ikoraniro.

2Mu mbaga y’Umusumbabyose bubumbura umunwa,

maze imbere ya Nyir’ububasha bukisingiza, bugira buti:

3«Jyewe nakomotse mu munwa w’Umusumbabyose,

maze nsendera ku isi nk’umwuka.

4Jyewe, nashinze ihema ryanjye mu kirere,

intebe yanjye y’ubwami yari mu nkingi y’agacu.

5Jyewe jyenyine nazamutse ikirere cy’ijuru,

kandi ntembera mu nyenga y’ikuzimu.

6Nategetse imivumba yo mu nyanja, ntegeka isi yose,

n’amahanga yose, n’ibihugu byose.

7Muri ibyo byose nashatse aho nduhukira;

ese natura mu mugabane wa nde?

8Nuko Umuremyi wa byose ampa itegeko,

Uwandemye antegeka gushinga ihema ryanjye,

arambwira ati ’Shinga ihema ryawe kwa Yakobo,

uhabwe umugabane wawe muri Israheli.’

9Yandemye mbere y’ibihe byose, kuva mu ntangiriro,

kandi kugeza ubuziraherezo sinzareka kubaho.

10Naramukoreye imbere ye mu ihema ritagatifu,

naje gutura ntyo muri Siyoni;

11ni na ko yampaye kuruhukira mu mugi w’inkundwakazi,

none nkaba ntwara muri Yeruzalemu.

12Nashinze imizi mu muryango ufite ikuzo,

mu mugabane w’Uhoraho, mu murage we.

13Narahakuriye nka sederi yo muri Libani,

cyangwa umuzonobari wo ku misozi ya Herimoni.

14Nakuze nk’umukindo wo muri Enigadi,

cyangwa ibiti by’i Yeriko bihunzeho indabo nziza.

Nakuze nk’umuzeti utohagiye mu kibaya,

nzamuka ngororotse nk’igiti cy’inturusu.

15Umubavu wanjye umeze nk’uw’ibiti bihumura,

nsakaza impumuro nziza nk’iya manemane yatoranijwe,

ndusha ibindi byose bihumura,

iyo noshereje ububani mu Ihema.

16Jyewe nagabye amashami nk’ay’igiti cy’umushishi,

kandi amashami yanjye yera ikuzo n’ishema.

17Kimwe n’umuzabibu, nejeje imbuto z’ubugwaneza,

kandi umusaruro wanjye ni ikuzo n’ubukungu.

19Nimunsange mwebwe abanyifuza,

muzahazwa n’ibyiza byanjye.

20Koko rero, kunyibuka biryohera kurusha ubuki,

umurage wanjye ukaryoha kurusha umushongi w’ubuki.

21Abandiyeho bongera gusonza,

kandi abanyoyeho bakongera kugira inyota.

22Unyumvira ntazagira ikimwaro,

kandi abakora ibyo mbategetse, ntibazacumura.»

Ubuhanga n’Amategeko

23Ibyo byose biri mu gitabo cy’Isezerano ry’Imana Isumbabyose,

ni ryo Tegeko Musa yadusigiye,

rikaba n’umurage mu miryango ya Yakobo.

25Ngiryo itegeko risakaza ubuhanga nk’uruzi rwa Fisoni,

cyangwa urwa Tigiri ku mwero w’imbuto;

26rigasendereza ubwenge nk’uruzi rwa Efurati,

cyangwa Yorudani mu gihe cy’isarura.

27Ritangaza inyigisho nk’uruzi rwa Nili,

cyangwa urwa Gihoni mu gihe cy’isoroma.

28Uwazindutse ntiyarimenya ryose,

n’uwaje nyuma ntaramara kuricengera,

29kuko ibitekerezo byaryo birusha inyanja ubugari,

n’umugambi waryo ukarusha inyenga uburebure.

Umugambi w’umwanditsi

30Jyewe, ndi nk’umuyoboro uturuka mu ruzi,

ndi nk’umugezi ngatemba ngana urwuri.

31Naravuze nti «Nzavomerera ubusitani bwanjye,

mvomere umurima wanjye»;

none dore umuyoboro wanjye wabaye uruzi,

uruzi na rwo ruhinduka inyanja!

32Nzabengeranisha inyigisho umuseke ugikeba,

nyikwize hose kugeza iyo gihera.

33Nzongera namamaze inyigisho nk’uhanura,

nyisigire ibisekuru bizaza.

34Murabona ko atari jye wivunikiye jyenyine,

ahubwo nagokeye n’abayishakashaka bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help