Zaburi 110 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umukiza ni umwami n’umuherezabitambo

1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,

ati «Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe mbagira

umusego w’ibirenge byawe!»

2Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:

«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!

3Wahawe ubutware kuva ukivuka,

wimikirwa ku misozi mitagatifu;

mbese nk’urume rutonda mu museke,

uko ni ko nakwibyariye!»

4Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.»

5Nyagasani ahora iburyo bwawe,

agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe.

6Acira amahanga imanza, akagerekeranya imirambo,

ku isi hose agatsemba abatware.

7Mu rugendo anywa amazi ku mugezi uhurura,

bigatuma yongera kubyutsa umutwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help