Zaburi 56 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuyoboke w’Imana nta bwo azaheranwa

1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Inuma iri kure cyane». Iri mu zo bitirira Dawudi. Iririmbwa banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.

2Mana yanjye, ngirira ibambe! Abanzi banjye barankurikiranye;

umunsi wose bahora bandwanya, bakanyotsa igitutu.

3Umunsi wose ingenza zinyomaho,

abandwanya ntibagira umubare, barandusha imbaraga.

4Igihe mfite ubwoba, ni wowe niringira.

5Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo,

nkiringira Imana, maze simbe nagira ubwoba:

ubwo se muntu buntu yashobora kuntwara iki?

6Umunsi wose birirwa bambabaza,

nta kindi batekereza atari ukungirira nabi.

7Baca ibico, bakangenza, baronda aho nyuze hose,

kugira ngo bamvutse ubugingo.

8Ku mpamvu y’ubwo bugome bwabo, bashobora bate guhonoka?

Mana yanjye, uburakari bwawe nibukureho bene abo bantu!

9Imiburagiro yanjye ni wowe uyizi;

tega urwabya rwawe, amarira yanjye ahongobokeremo.

None se si ko byanditse mu gitabo cyawe?

10Abanzi banjye bazakubana bahunga,

umunsi nagutabaje.

Ndabizi Imana iri kumwe nanjye!

11Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo,

niringira Uhoraho, ari na ko ndata ijambo rye,

12niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba;

ubwo se abantu bashobora kuntwara iki?

13Mana yanjye, nkomeye ku masezerano nakugiriye;

nzagutura ibitambo by’ibisingizo,

14kuko amagara yanjye wayakijije urupfu.

None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira,

ugira ngo ngende imbere y’Imana

mu rumuri rumurikira abazima?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help