Zaburi 118 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo yo gushimira Uhoraho nyuma y’amakuba

1Alleluya!

Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

2Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,

iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

3N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo,

iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

4N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

5Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho,

maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse.

6Uhoraho turi kumwe, nta cyantera ubwoba:

umuntu wagira icyo antwara yaturuka he?

7Uhoraho turi kumwe, arantabara,

maze abanzi banjye nkabarebana akajogo.

8Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho,

aho kwiringira abantu!

9Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho,

aho kwiringira abanyamaboko.

10Amahanga yose yari yantangatanze,

ariko ku izina ry’Uhoraho ndayatsemba!

11Bari bantangatanze impande zose,

ariko ku izina ry’Uhoraho ndabatsemba!

12Bari bantangatanze nk’amarumbo y’inzuki,

ariko bazima nk’umuriro w’ibitovu,

kuko ku izina ry’Uhoraho nabatsembye!

13Bashatse kumpirika ngo bangushe,

ariko Uhoraho arantabara.

14Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye;

ni we nkesha agakiza kose!

15Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi,

nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane,

baririmbe bati «Indyo y’Uhoraho yagaragaje ibigwi!

16Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!»

17Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

18Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze,

ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu!

19None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

maze ninjire, nshimire Uhoraho!

20Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye:

ab’intungane ni bo baryinjiramo!

21Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza!

22Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta !

23Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

24Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

25Emera, Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo!

26Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!

Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho!

27Uhoraho ni Imana, aratumurikira.

Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki,

murinde mugera ku mpembe z’urutambiro.

28Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,

Mana yanjye, ndakurata.

29Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help