1Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.
2Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka; mukabyemera atari ukwishakira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi.
3Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza;
4maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.
Nimukomere mu kwemera5Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»
6Nimwicishe bugufi rero mu nsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru.
7Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho.
8Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera.
9Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n’abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite na bo bene iyo mibabaro.
10Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.
11Niharirwe ububasha, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!
Gusezera12Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.
13Imbaga y’abatowe iri i Babiloni irabaramutsa, kimwe na Mariko umwana wanjye.
14Nimuramukanye mu muhoberano wa kivandimwe. Abari muri Kristu mwese, nimugire amahoro!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.