1Abefurayimu babaza Gideyoni, bati «Ni iki cyaguteye kutaduhuruza, ugiye gutera Madiyani?» Nuko baramutonganya cyane.
2Gideyoni arabasubiza ati «Nakoze iki se cyagereranywa n’ibyanyu? Ntimuzi ko uduhumbano tw’imizabibu ya Efurayimu dusumbye kure umusaruro wa Abiyezeri?
3Imana se si mwe yagabije Orebu na Zehebu, abatware ba Madiyani? Naba narakoze iki se cyagereranywa n’ibyanyu?» Amaze kubabwira ayo magambo, uburakari bari bamufitiye buracogora.
Gideyoni mu burasirazuba bwa Yorudani4Nuko Gideyoni n’abantu magana atatu bari kumwe na we bagera kuri Yorudani maze barambuka. N’ubwo bari baguye agacuho, bakomeza gukurikirana Abamadiyani.
5Ageze i Sukoti abwira abantu baho, ati «Ndabinginze ngo mumpere abantu turi kumwe utugati kuko bishwe n’inzara, kandi nkaba ngikurikiranye Zebahi na Salimuna, abami ba Madiyani.»
6Ariko abatware ba Sukoti baramusubiza bati «Mbese Zebahi na Salimuna wabigaruriye ngo noneho tubone kugaburira ingabo zawe?»
7Gideyoni ni ko kubasubiza, ati «Uhoraho namara kwegurira Zebahi na Salimuna mu biganza byanjye, mwebwe nzabakubitisha amahwa n’imifatangwe byo mu butayu.»
8Avuye aho, azamuka agana i Penuweli, na bo ababwira nk’uko yabwiye aba mbere, maze abantu b’i Penuweli na bo bamusubiza nk’ab’i Sukoti.
9Nuko Gideyoni asubiza abo bantu b’i Penuweli, ati «Nindamuka ngarutse amahoro, nzasenya uyu munara wanyu!»
10Zebahi na Salimuna bari muri Karikori, n’ingabo zabo zigera ku bantu ibihumbi cumi na bitanu, ari bo bacitse ku icumu mu ngabo z’iburasirazuba. Ni koko kandi, mu ngabo zabo hari hapfuyemo abantu ibihumbi ijana na makumyabiri.
11Gideyoni azamuka akurikiye inzira igana ku batuye mu mahema, iburasirazuba bwa Novahi na Yogiboha, nuko atsinda n’abari basigaye kandi bo bibwiraga ko bihagazeho.
12Zebahi na Salimuna barahunga, ariko Gideyoni arabakurikirana; afata mpiri abo bami bombi ba Madiyani, Zebahi na Salimuna, maze aca igikuba mu ngabo zose.
13Gideyoni, mwene Yowasi, atabarutse anyura ku musozi wa Heresi.
14Agwa gitumo umusore w’i Sukoti, amubaza abatware n’abakuru b’imiryango babo, nuko uwo musore arabamwandikira bose, uko ari mirongo irindwi na barindwi.
15Hanyuma Gideyoni asanga abantu b’i Sukoti maze arababwira ati «Nimurebe Zebahi na Salimuna, mwanciragaho umugani muvuga muti ’Mbese Zebahi na Salimuna wabigaruriye ngo noneho tubone kugaburira ingabo zawe zishonje?’»
16Ahera ko afata abatware b’umugi, afata n’amahwa n’imifatangwe byo mu butayu, abikubitisha abantu b’i Sukoti.
17Amenagura umunara w’i Penuweli, arimbura n’abantu bose b’uwo mugi.
18Hanyuma abaza Zebahi na Salimuna, ati «Abantu mwiciye ku musozi wa Taboru bari bameze bate?» Baramusubiza bati «Bari bameze nkawe. Buri muntu wasangaga asa n’umwana w’umwami.»
19Arababwira ati «Bari abavandimwe banjye, bene mama! None ndahiye ubuzima bw’Uhoraho ko iyo mubareka bakabaho nanjye sinari kubica!»
20Ni ko kubwira Yeteri, umuhungu we w’imfura, ati «Haguruka maze ubice!» Ariko uwo musore atinya gukura inkota, agira ubwoba kuko yari akiri muto.
21Nuko Zebahi na Salimuna baravuga bati «Haguruka utwiyicire wowe ubwawe, kuko buri muntu akora uko imbaraga ze zingana.» Gideyoni arahaguruka, yica Zebahi na Salimuna, hanyuma afata imitako yari mu majosi y’ingamiya zabo.
Iminsi ya nyuma ya Gideyoni22Abayisraheli babwira Gideyoni, bati «Utubere umutware wowe ubwawe, hanyuma umuhungu wawe, nyuma na we azazungurwe n’umuhungu we, kuko waturokoye ikiganza cya Madiyani.»
23Gideyoni arabasubiza, ati «Ari jye, ari n’umuhungu wanjye, nta we uzababera umutware. Uhoraho nababere umutware!»
24Gideyoni yongera kubabwira ati «Nagira ngo ngire icyo mbabaza: buri muntu nampereze impeta avanye mu munyago we!» Kandi koko, abo bari batsinze bari bambaye impeta za zahabu, kuko bari Abayismaheli.
25Baramusubiza bati «Rwose tugiye kuziguha!» Nuko basasa igishura maze buri muntu akajugunyaho impeta akuye mu munyago we.
26Izo mpeta za zahabu Gideyoni yari yabasabye, zigira uburemere bugera ku masikeli magana arindwi ya zahabu, utabariyemo imitako, amaherena yo ku matwi n’imyenda y’imihemba yambarwaga n’abami b’i Madiyani, utabariyemo kandi n’imitako yo mu majosi y’ingamiya zabo.
27Gideyoni azikoramo ishusho ry’ikigirwamana, arishyira mu mugi we i Ofura. Israheli yose ikaza kuramya iryo shusho, nuko ribera umutego Gideyoni n’inzu ye.
28Madiyani itsindwa ityo n’Abayisraheli, ntiyongera no kubyutsa umutwe. Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, mu gihe cyose Gideyoni yari akiriho.
29Yerubehali, mwene Yowasi, aragenda yigumira iwe.
30Gideyoni yagize abahungu mirongo irindwi bamukomokaho, kuko yari atunze abagore benshi cyane.
31Naho inshoreke ye yari i Sikemu, na yo yamubyariye umwana w’umuhungu, amwita Abimeleki.
32Gideyoni, mwene Yowasi, apfa yisaziye neza, maze bamuhamba mu mva ya Yowasi, i Ofura ya Abiyezeri.
33Ariko Gideyoni amaze gupfa, Abayisraheli bongera kuramya za Behali, bemera Behali‐Beriti ho imana yabo.
34Abayisraheli ntibari bacyibuka Uhoraho, Imana yabo, wari warabarokoye abanzi babo bose babakikije,
35kandi birengagiza inzu ya Yerubehali‐Gideyoni, nyuma y’ibyiza byose yari yarakoreye Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.