1Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»
2Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’
3Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta.»
4Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?»
5Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.
6Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!»
7Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.»
8Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.»
9Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.»
10Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.»
11Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.»
12Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.»
13Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.
Dawudi akorera Sawuli14Icyo gihe umwuka w’Imana wari wavuye muri Sawuli, kandi umwuka mubi utumwe n’Uhoraho wamubuzaga uburyo.
15Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo.
16None shobuja, abagaragu bawe ngaba imbere yawe: tegeka ko bagushakira umucuranzi kugira ngo ugubwe neza.»
17Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!»
18Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.»
19Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.»
20Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli.
21Dawudi agera atyo kwa Sawuli, atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane, nuko Dawudi akajya amutwaza intwaro ze.
22Sawuli atuma kuri Yese, ati «Ngusabye ko Dawudi akomeza kunkorera, kuko yanyuze.»
23Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.