1Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga y’imirya. Iri mu zo bitirira Dawudi.
2Mana yanjye, umva ugutakamba kwanjye,
uhugukire isengesho ryanjye.
3Aho ndi ku mpera z’isi, ni wowe niyambaza
iyo umutima wanjye wacitse urukendero.
Uzanjyana unshyire hejuru y’urutare rurerure ntakwigezaho,
4kuko ari wowe buhungiro bwanjye,
n’umunara udahangarwa, imbere y’abanzi banjye.
5Icyampa ngo nibere mu ihema ryawe iteka ryose,
akaba ari ho mpungira, nkihisha mu mababa yawe! (guceceka akanya gato)
6Koko, Mana yanjye, wumvise imihigo nakugiriye
maze abatinya izina ryawe ukabaha umugabane bakwiye.
7Uhe umwami kumara iminsi n’iminsi,
imyaka ye ihinduke ibisekuruza n’ibisekuruza.
8Nateke ijabiro ubuziraherezo mu maso y’Imana,
ineza n’ubudahemuka byayo bimurinde.
9Ubwo rero nzacurangira izina ryawe ubuziraherezo,
kandi nubahirize buri munsi imihigo nakugiriye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.