Icya kabiri cy'Amateka 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umwamikazi w’i Saba asura Salomoni(1 Bami 10.1–13)

1Umwamikazi w’i Saba yumva bamamaza Salomoni. Nuko aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu na zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro gakomeye, azanywe no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.

2Salomoni asubiza ibibazo bye byose, ntihagira na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo.

3Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, inzu yari yarubatse,

4ibiribwa byo ku meza ye, amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abagaragu be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be n’imyambarire yabo, ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa abura urwo avuga.

5Nuko abwira umwami, ati «Ibyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byari ukuri.

6Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’icya kabiri cy’ubwenge bwawe bari bamenyesheje! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narakumviseho.

7Hahirwa abagore bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora igihe cyose imbere yawe bumva ubuhanga bwawe!

8Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, we wakwicaje ku ntebe y’ubwami bwe ngo utegekere Uhoraho Imana yawe! Bitewe n’uko Imana yawe ikunda Israheli, igashaka kuyibeshaho ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.»

9Nuko atura umwami zahabu ingana n’amatalenta ijana na makumyabiri, imibavu myinshi cyane n’amabuye y’agaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo umwamikazi w’i Saba yatuye umwami Salomoni.

10Byongeye kandi, abagaragu ba Huramu n’aba Salomoni bari bazanye zahabu bayikuye i Ofiri, bari bazanye n’ibiti by’indobanurwa n’amabuye by’agaciro gakomeye.

11Ibyo biti umwami abikuramo imbaho zigenewe Ingoro y’Uhoraho n’ingoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byigeze biboneka mbere mu gihugu cya Yuda!

12Umwami Salomoni aha umwamikazi w’i Saba ibyo yashatse kumusaba byose, birenga kure ibyo we yari yatuye umwami. Hanyuma umwamikazi aragenda, asubirana n’abagaragu be mu gihugu cye.

Ubukungu bwa Salomoni(1 Bami 10.14–28)

13Uburemere bwa zahabu yajyaga kwa Salomoni mu mwaka umwe gusa bwari ubw’amatalenta magana atandatu na mirongo itandatu n’atandatu,

14hatabariwemo amakoro y’abagenzi n’imisoro y’abacuruzi. Abami bose ba Arabiya n’abatware b’igihugu baturaga umwami zahabu na feza.

15Umwami Salomoni acurisha ingabo nini magana abiri muri zahabu yacuzwe, ingabo ikomekwaho amasikeli magana atandatu ya zahabu yacuzwe;

16acurisha n’ingabo nto magana atatu muri zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani.

17Umwami abajisha intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayisiga zahabu inogereye.

18Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu n’ubwegamiro buhese bwa zahabu, n’imikondo yo kurambikaho inkokora kuri buri ruhande rw’ahicarwa. Hari amashusho abiri y’intare ahagaze iruhande rw’imikondo,

19hakaba n’andi mashusho y’intare cumi n’abiri kuri buri ruhande rw’amadarajya atandatu. Nta wundi mwami wigeze abajisha intebe nk’iyo!

20Ibikombe byose umwami Salomoni yanyweragamo byari bisizwe zahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu y’ishyamba rya Libani byari bisizwe zahabu inogereye. Nta gaciro feza yari ifite mu gihe cy’ingoma ya Salomoni.

21Koko umwami yari afite amato yajyanaga abagaragu ba Huramu i Tarishishi kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu, feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza.

22Umwami Salomoni arusha abami bose b’isi ubukungu n’ubuhanga.

23Abami bose b’isi bifuzaga kubona Salomoni, kugira ngo bumve ubuhanga Imana yashyize mu mutima we.

24Buri wese yazanaga ituro rye, ari byo ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, imyambaro, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana uko umwaka utashye.

25Salomoni yari afite ibiraro ibihumbi bine bigenewe amafarasi n’amagare ye, akagira n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri yatahaga mu migi amagare yabikwagamo, akayagira no hafi ye i Yeruzalemu.

26Yategekaga abami bose kuva ku ruzi rwa Efurati kugera mu gihugu cy’Abafilisiti no kugera ku mupaka wa Misiri.

27Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza inganya ubwinshi n’amabuye, haba kandi ibiti by’amasederi binganya ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya.

28Amafarasi ya Salomoni yaturukaga i Musuri no mu bihugu byose.

Itanga rya Salomoni(1 Bami 11.41–43)

29Ibindi bigwi bya Salomoni, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, nta bwo byanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Umuhanuzi Natani, mu byahanuwe na Ahiya w’i Silo no mu byahishuriwe Ido w’umushishozi ku byerekeye Yerobowamu mwene Nebati?

30Salomoni yamaze imyaka mirongo ine i Yeruzalemu ategeka Abayisraheli bose.

31Salomoni aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu murwa wa se Dawudi, maze umuhungu we Robowamu amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help