Yobu 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Irindi jambo rya Bilidadi

1Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo, agira ati

2«Muzizimba mu magambo mugeze ryari?

Mwitonde mutekereze, hanyuma tuganire.

3Ni kuki waduhindura ibiburabwenge,

mbese urabona turi ibicucu?

4Dore wowe urasebwa n’umujinya,

urakeka se ko biri buhindure igihugu itongo,

cyangwa ko biri bwimure amabuye aho ari?

5Ni koko, urumuri rw’umugome rurazima,

n’ibishashi by’umuriro we bikayoyoka,

6urumuri rwo mu nzu ye rurakendera,

n’itara rye rikamuzimiraho.

7Intambwe yateraga akataje, azazihina,

n’imigambi yigiraga izabe ari yo imuroha.

8Koko rero, ni we wishora mu mutego,

atambagira hejuru yawo.

9Umushibuka umufata akaguru,

ipfundo rikaba ngiri ryikoze,

10umugozi wihishe mu butaka uba umutegereje,

umutego uri bumufate uri mu nzira ye.

11Ubwoba bukamutangatanga impande zose,

bukamusatira buhoro buhoro;

12imbaraga ze zigashonga,

maze ubutindi bukamwugariza.

13Indwara ikamukemba uruhu,

intumwa y’urupfu ikamuguguna ingingo zose.

14Bakamuturumbura mu ituze ry’ihema rye,

bakamujyana ku Mutegetsi uteye ubwoba.

15Ihema rishobora kongera guturwa,

n’inzu ye bayikuyeho imiziro.

16Imizi ye yanambiye mu butaka,

naho amashami ye yumira hejuru;

17yaribagiranye mu gihugu cyose,

ahantu hose, izina rye ryarasibanganye.

18Bamukuye mu rumuri bamuhirikira mu mwijima,

maze acibwa ku isi.

19Nta ba sekuru, nta n’abuzukuru agira mu muryango we,

n’aho aba, nta muntu uharangwa;

20amakuba ye yatangaje ab’iburasirazuba,

naho ab’iburengero bwaryo barumirwa.

21Ni koko, ayo ni yo maherezo y’inzu y’abanyabyaha,

uwo ni wo mwanya wahariwe abatazi Imana.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help