1Si ngombwa ko ngira icyo mbandikira ku byerekeye imfashanyo igenewe abatagatifujwe.
2Nzi imigambi myiza mufite, ndetse nabaratiye n’abo muri Masedoniya, nti «Kuva mu mwaka ushize, abo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo», kandi ishyaka ryanyu ryateye inkunga za Kiliziya nyinshi.
3Mboherereje aba bavandimwe, kugira ngo iryo shema mbafitiye muri ibyo ritaba impfabusa, muzasangwe koko mwiteguye, nk’uko nabibavuzeho.
4Mfite ubwoba ko, ndamutse nzanye n’abo muri Masedoniya, twasanga nta cyo mwateguye, kandi twari tubafitiye icyizere gihagije; twakorwa n’ikimwaro, ntiriwe mvuga ko namwe mwaba mugayitse.
5Nasanze ibyiza ari uko abo bavandimwe bambanziriza ngo begeranye amaturo yanyu, maze ibyo mwiyemeje gutanga ku buntu bimaze kuringanizwa, bizabe iby’ubuntu koko, atari ibyo mutanze mugononwa.
6Muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!»
7Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye.
8Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza.
9Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.»
10Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu.
11Muzakungahazwa ku buryo bwose, bizatume mutanga mutizigamye maze imfashanyo tuzaba tubashyikirije, zitere benshi gushimira Imana.
12Umurimo w’ayo maturo, ntugamije gusa mu gukenura abatagatifujwe, ahubwo ugenewe no kugwiza amasengesho yo gushimira Imana.
13Abanyuzwe n’uwo murimo bazakurizaho gusingiza Imana kubera ukuntu mwumviye Inkuru Nziza ya Kristu, banayishimire kandi ubuntu mugira bwo gusangira byose na bose.
14Bityo mu kubasabira, babagaragarize ubwuzu babafitiye, ku mpamvu z’ingabire Imana yabasesekarije.
15Imana ishimirwe ubuntu bwayo butagereranywa!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.