1Umwami Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Umuhungu wanjye Salomoni, uwo Imana yatoranyije wenyine, aracyari muto kandi nta mbaraga afite, kandi umurimo urakomeye kuko iyi Ngoro atari iy’umuntu ahubwo ari iy’Uhoraho Imana.
2Nakoresheje imbaraga zanjye zose, ntegurira Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye zahabu ku bizakoreshwa zahabu, feza ku bizakoreshwa feza, imiringa ku bizakoreshwa imiringa, ibyuma ku bizakoreshwa ibyuma, ibiti ku bizakoreshwa ibiti, amabuye abengerana n’amabuye y’imitako, amabuye yirabura n’ay’amabara, n’andi mabuye y’agaciro y’amoko yose, n’amabuye yera atabarika.
3Byongeye kandi, kubera ko nishimiye Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye, zahabu na feza byo mu mutungo wanjye bwite byose mbihaye Ingoro y’Imana yanjye, mbyongeye ku byo nateguriye iyi Ngoro Ntagatifu,
4ari byo amatalenta ibihumbi bitatu ya zahabu, zahabu yavuye i Ofiri; amatalenta ibihumbi birindwi ya feza yatunganyijwe kugira ngo izaterwe ku nkuta z’amazu;
5iyo zahabu igenewe ibikwiye gukorwa muri zahabu, n’iyo feza igenewe ibikwiye kuyikorwamo, nk’uko abanyabukorikori bazabitunganya. Ubu rero, ni nde wundi wumva uyu munsi ashaka kugira icyo atura Uhoraho akivanye mu mutungo we?»
6Nuko abatware b’amazu, abo mu miryango y’Abayisraheli, ab’igihumbi n’ab’ijana, n’abari bashinzwe imirimo y’umwami, batanga amaturo ku bushake bwabo,
7kugira ngo azakoreshwe imirimo y’Ingoro y’Imana. Batanze zahabu ihwanye n’amatalenta ibihumbi bitanu, n’amadariki ibihumbi cumi, na feza ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi, n’imiringa ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi n’umunani, n’ibyuma bihwanye n’amatalenta ibihumbi ijana.
8Abari bafite amabuye y’agaciro bayashyikiriza Yahiyeli w’Umugerishoni kugira ngo ayashyire mu mutungo w’Ingoro y’Imana.
9Nuko abantu bishimira amaturo yabo batanze babyishakiye, kuko bari bayaturanye umutima ukeye Uhoraho; n’umwami Dawudi arabyishimira cyane.
Isengesho rya Dawudi10Dawudi asingiriza Uhoraho imbere y’ikoraniro ryose, agira ati «Uragahora usingizwa, Uhoraho, Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose!
11Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho. Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!
12Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho, kuko ari wowe ugenga byose. Mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga; ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza no gucogoza byose.
13None rero, Uhoraho, turagushimira kandi turagusingiriza izina ryawe rihebuje!
14Naho jyewe, ndi nde, n’umuryango wawe ni iki, byatuma twagutura amaturo nk’aya, tubyishakiye? Byose bituruka kuri wowe, kandi n’ibyo tuguhaye bivuye mu kiganza cyawe.
15Kuko, kimwe na ba sogokuruza bose, turi abasuhuke n’abashyitsi imbere yawe; iminsi tumara ku isi ni nk’igicucu gihita, kandi nta cyizere.
16Uhoraho, Mana yacu, ibi bintu byose by’agaciro twateguye ngo tuzubakire inzu izina ryawe ritagatifu, ni wowe tubikesha, kuko byose ari ibyawe.
17Uhoraho Mana yacu, nzi ko usuzuma imitima kandi ugashimishwa n’ubutabera n’ubutungane. Nanjye ubwanjye ngutuye ibi byose, mbigiranye umutima utunganye; kandi n’umuryango wawe uri hano, nshimishijwe no kuwubona uguhereza amaturo yawo ubikuye ku mutima.
18Uhoraho, Mana y’abasogokuruza bacu, Abrahamu, Izaki, na Israheli, komeza iteka ryose ibitekerezo by’imitima y’umuryango wawe kandi imitima yawo uhore uyiyerekezaho.
19Ha umuhungu wanjye Salomoni umutima utunganye wo kubahiriza amategeko yawe, amabwiriza yawe n’amateka yawe, kugira ngo ajye ayubahiriza, maze abone kukubakira iyo Ngoro nateguye.»
Salomoni yimikwa; Dawudi atanga20Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami.
21Bukeye bw’uwo munsi, batura Uhoraho amaturo n’ibitambo bitwikwa: byari amapfizi y’inka igihumbi, amasekurume y’intama igihumbi, abana b’intama igihumbi, hamwe n’ibitambo byayo biseswa, hatabariwemo n’andi maturo menshi cyane y’Abayisraheli bose.
22Uwo munsi bararya kandi banywera imbere y’Uhoraho mu byishimo byinshi, kandi bimika ubwa kabiri umwami Salomoni mwene Dawudi. Basiga Salomoni amavuta ngo abe umutware w’Uhoraho, na Sadoki bamusigira kuba umuherezabitambo.
23Salomoni yicara ku ntebe y’ubwami bw’Uhoraho, aba umwami mu kigwi cya se Dawudi; nuko amererwa neza, Abayisraheli bose baramwumvira.
24Abatware bose, abagabo bose b’intwari, ndetse n’abana bose b’umwami Dawudi, bayoboka umwami Salomoni.
25Uhoraho akuza cyane Salomoni imbere y’Abayisraheli bose, kandi amuha igitinyiro gisumbye icy’abandi bami ba Israheli bamubanjirije.
26Dawudi mwene Yese yategetse Abayisraheli bose.
27Ingoma ye muri Israheli yamaze imyaka mirongo ine; i Heburoni yahategekeye imyaka irindwi, naho i Yeruzalemu ahategekera imyaka mirongo itatu n’itatu.
28Yatanze yisaziye neza, yaribereyeho mu mudendezo n’icyubahiro; maze umuhungu we Salomoni amuzungura ku ngoma.
29Ibigwi by’umwami Dawudi, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Mateka ya Samweli umushishozi, no mu Mateka y’umuhanuzi Natani, no mu ya Gadi umushishozi.
30Ndetse n’ubutegetsi bwe bwose, n’ububasha bwe, n’ibyamubayeho byose, kimwe n’ibyabaye kuri Israheli no ku bami b’ibindi bihugu byose, na byo ni ho byanditswe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.