Abanyakorinti, iya 1 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uko imanza zacibwa mu bavandimwe

1Igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe ?

2Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza ? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje ?

3Ntimuzi ndetse ko n’abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe ?

4Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye ?

5Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe ?

6Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera!

7Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza?

8Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu !

9Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y'Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose,

10kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Ngoma y'Imana.

11Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.

«Byose mbifitiye uburenganzira»

12(Bamwe muri mwe baravuga bati) «Byose mbifitiye uburenganzira»; nyamara byose ntibimfitiye akamaro. «Byose mbifitiye uburenganzira»; yee! ariko jye sinzemera ko hagira ikintu na kimwe kinziga.

13Ibiribwa byagenewe inda, inda na yo igenerwa ibiribwa, simbihakana; nyamara byombi Imana izabisenya. Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga.

14None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo.

15Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Hanyuma rero nzafate ingingo za Kristu maze nzigire ingingo z’ihabara? Ntibikavugwe!

16Ntimuzi se ko usambanye n’ihabara aba abaye umubiri umwe na yo? Ni ko byanditswe ngo «Bombi bazaba umubiri umwe.»

17Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we.

18Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite.

19Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho?

20Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help