Icya mbere cy'Amateka 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko Dawudi aravuga, ati «Aha ni ho habaye Ingoro y’Uhoraho Imana, kandi uru rutambiro rw’ibitambo ni rwo Abayisraheli bazajya baturiraho ibitambo bitwikwa!»

Dawudi ategura iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho

2Dawudi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Israheli, kandi ashyiraho ababaji b’amabuye bo gucukura amabuye agenewe kubaka Ingoro y’Imana.

3Dawudi ategura ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari yo gutera mu bizingiti by’inzugi, n’iyo gutera amapata, ategura imiringa myinshi itagira uko ingana,

4n’ibiti by’amasederi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiri bari bazaniye Dawudi ibiti byinshi by’amasederi.

5Dawudi yaribwiraga ati «Umuhungu wanjye Salomoni aracyari muto, ntarakomera, kandi iyo Ngoro ashinzwe kubakira Uhoraho igomba kwamamara mu bihugu byose kubera ubunini bwayo n’ubwiza bwayo; nzamutegurira ibya ngombwa.» Nuko Dawudi ategura byinshi mbere y’itanga rye.

Dawudi ashinga Salomoni kubaka Ingoro y’Uhoraho

6Dawudi ahamagara Salomoni umuhungu we, amutegeka kubakira Ingoro Uhoraho, Imana ya Israheli.

7Dawudi abwira Salomoni, ati «Mwana wanjye, nari mfite ku mutima kuzubakira izina ry’Uhoraho Imana yanjye Ingoro.

8Ariko Uhoraho yarambwiye ati ’Wamennye amaraso menshi kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye.

9Dore wabyaye umwana, uzaba umuntu w’ituze; nzamuha kugirana amahoro n’abanzi be bamukikije, kuko azitwa Salomoni, kandi mu gihe cye nzaha Israheli amahoro n’ituze.

10Ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro. Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi, kandi nzakomeza ubwami bwe muri Israheli iteka ryose.’

11None ubu ngubu Uhoraho nabane nawe, mwana wanjye, kugira ngo wubakane umurava Ingoro y’Uhoraho Imana yawe, nk’uko yabikuvuzeho!

12Gusa, Uhoraho azaguhe ugushishoza n’ubuhanga mu gihe azaba agushyize muri Israheli ngo uhategeke, kugira ngo witondere Itegeko ry’Uhoraho Imana yawe!

13Nuko rero, uzabona umugisha niwita kandi ugakurikiza amategeko n’amatangazo Uhoraho yahereye Musa Abayisraheli. Komera kandi ube intwari! Ntutinye kandi ntugire ubwoba.

14Dore nakoze uko nshoboye, nteganyiriza Ingoro y’Uhoraho amatalenta ibihumbi ijana ya zahabu n’amatalenta ibihumbi n’ibihumbi ya feza. Naho imiringa n’ibyuma, ntibigira uko bingana. Nateguye kandi ibiti n’amabuye, uzabyongera.

15Ufite abakozi benshi, abacukura amabuye, ababaza amabuye n’ibiti, n’abantu bazi imyuga y’amoko yose.

16Izahabu, feza, imiringa n’ibyuma, ntibibarika. Haguruka ukore, kandi Uhoraho nabane nawe!»

17Dawudi ategeka abatware bose b’Abayisraheli gufasha umuhungu we Salomoni, agira ati

18«Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye amahoro impande zose? Koko rero, yangabije abaturage b’igihugu cyaneshejwe n’Uhoraho n’umuryango we.

19Ubu ngubu nimushakashake Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose! Nimuhaguruke! Mwubake Ingoro y’Uhoraho Imana yanyu! Muzayinjizemo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho hamwe n’ibikoresho byose byeguriwe izina ry’Uhoraho.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help