1Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni.
2Igitebo kimwe cyarimo imbuto z’umutini nziza cyane zatanze izindi guhisha, ikindi kirimo imbuto mbi cyane ku buryo zitashoboraga kuribwa.
3Nuko Uhoraho arambaza ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona imbuto z’umutini. Inziza zirasa neza cyane, naho imbi zirasa nabi cyane ku buryo zidashobora kuribwa.»
4Nuko Uhoraho arambwira ati
5«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya.
6Mbarebana umutima ukeye, kandi nzabagarura muri iki gihugu; nzabubakira kandi sinzongera kubatsemba ukundi; nzabakomeza, ubutazongera kubarimbura ukundi.
7Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima.
8Nyamara ariko, uko bagenza imbuto mbi z’umutini, imbuto mbi zigeze aho zidashobora kuribwa — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni ko nzagenzereza Sedekiya, umwami wa Yuda, abatware be bose n’abasigaye muri Yeruzalemu bose, abasigaye muri iki gihugu bose, hamwe n’abatuye mu gihugu cya Misiri bose.
9Nzabagirira ibya mfura mbi, mbatangeho urugero ruzakangaranya ingoma zose zo ku isi. Ahantu hose nzabatatanyiriza, bazaba iciro ry’imigani n’urw’amenyo, babatuke kandi babahindure ruvumwa.
10Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye, bo n’abasekuruza babo.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.