1Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, nuko Uhoraho abagabiza Abafilisiti mu gihe cy’imyaka mirongo ine.
2Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze.
3Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu.
4Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye,
5kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora Israheli mu biganza by’Abafilisiti.»
6Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye.
7Yambwiye ati ’Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’»
8Nuko Manowa yambaza Uhoraho, agira ati «Nyagasani, ngusabye ko umuntu w’Imana wohereje yakongera akagaruka, kugira ngo atwigishe icyo tugomba gukorera uwo mwana, igihe azaba amaze kuvuka.»
9Imana yumva ijwi rya Manowa, maze Umumalayika w’Imana yongera gusanga wa mugore aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa, umugabo we ntiyari ahari.
10Ako kanya umugore ariruka, ajya kubimenyesha umugabo we, agira ati «Dore wa muntu wigeze kunsanga, yongeye kumbonekera.»
11Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga wa muntu maze aramubaza ati «Mbese ni wowe wa muntu wigeze kuvugisha uyu mugore?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe rwose.»
12Manowa aramubaza ati «Ubwo ijambo ryawe rizaba ryujujwe, mbese ni irihe tegeko rizagenga uwo mwana w’umuhungu? Tuzamugenzereze dute?»
13Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa agira ati «Ibyo nabujije uyu mugore byose, agomba kubyirinda:
14nta kinyobwa icyo ari cyo cyose giturutse ku mbuto y’umuzabibu agomba kunywa: ntazanywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntazarya ikiribwa icyo ari cyo cyose gihumanye, kandi agomba kubahiriza ibyo namubwiye byose.»
15Manowa abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Twemerere ko tukwakira, maze tugutegurire umwana w’ihene.»
16Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa, ati «Naho wanyakira, sinarya ku mugati wawe, ariko kandi niba ushaka gutura igitambo gitwikwa, ugiture Uhoraho.» — Ni koko kandi, Manowa ntiyari azi ko ari Umumalayika w’Uhoraho —.
17Manowa abaza Umumalayika w’Uhoraho, ati «Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibirangira tuzashobore kuguha icyubahiro?»
18Umumalayika w’Uhoraho aramusubiza ati «Ni mpamvu ki umbaza izina ryanjye? Ni ibanga.»
19Manowa afata umwana w’ihene n’andi maturo, abishyira hejuru y’urutare maze abitura Uhoraho Nyir’ibanga.
20Nuko, ubwo ikirimi cy’umuriro cyazamukaga ku rutambiro cyerekeza ku ijuru, Umumalayika w’Uhoraho azamuka muri icyo kirimi cy’umuriro cyo ku rutambiro. Manowa n’umugore we babibonye, bikubita hasi bubamye ku butaka.
21Umumalayika w’Uhoraho ntiyongera ukundi kubonekera Manowa n’umugore we, nyamara Manowa amenya ko yari Umumalayika w’Uhoraho.
22Manowa abwira umugore we, ati «Tugiye gupfa nta kabuza, kuko twabonye Imana.»
23Ariko umugore we aramusubiza ati «Iyaba Imana yashakaga kutwica, ntiyajyaga kwakira igitambo gitwikwa n’andi maturo twayituye; ntiyajyaga kutwereka biriya byose kandi ntiba yaduhaye n’ariya mabwiriza twumvise mu kanya.»
24Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha.
25Samusoni yari i Mahane‐Dani hagati ya Soreya na Eshitayoli, igihe umwuka w’Uhoraho utangiye kumukoresha ubwa mbere.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.