1Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Hezekiya mwene Akhazi umwami wa Yuda, yima ingoma.
2Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abi, akaba umukobwa wa Zekariya.
3Hezekiya yakoze ibitunganiye Uhoraho, akurikiza muri byose sekuruza Dawudi.
4Ni we washenye amasengero y’ahirengeye, amenagura inkingi z’amabuye, atema ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, amanyagura ishusho ry’inzoka Musa yari yaracuze mu muringa, kuko Abayisraheli batwikiraga imibavu imbere yaryo kugeza icyo gihe. Iryo shusho baryitaga «Nehushitani.»
5Hezekiya yizeraga Uhoraho, Imana y’Abayisraheli, kurusha abami bose ba Yuda bamubanjirije n’abamuzunguye.
6Yakomeje kwibanda kuri Uhoraho ntiyamuteshukaho. Yubahirije bikomeye amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa.
7Uhoraho yahoranaga na we, agashobora kugera ku byo yashakaga gukora byose. Yigaragambije ku mwami w’Abanyashuru, yanga gukomeza kumukorera.
8Byongeye kandi, yarwanyije Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana kugeza i Gaza, arahigarurira hose, kuva ku minara y’abarinzi kugeza ku migi ikikijwe n’inkike.
Samariya imaze gufatwa, Abayisraheli bajyanwa muri Ashuru9Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Salimanasari, umwami w’Abanyashuru, arazamuka atera Samariya arayitsinda.
10Abanyashuru bafashe uwo mugi nyuma y’imyaka itatu. Samariya yaneshejwe mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Hezekiya, ari na wo wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami wa Israheli.
11Umwami w’Abanyashuru ajyana Abayisraheli muri Ashuru, ajya kubatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi.
12Ibyo byatewe n’uko Abayisraheli batari bumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yabo, kandi bagaca ku Isezerano rye, banga kumva no gukora ibyo Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarategetse byose.
Senakeribu atera igihugu cya Yuda(Iz 36.1; 2 Matek 32.1)13Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, arayitsinda.
14Hezekiya, umwami wa Yuda, atuma ku mwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, ati «Nagucumuyeho. Sigaho kuntera, icyo untegeka cyose ndacyemera.» Umwami w’Abanyashuru aca Hezekiya, umwami wa Yuda, icyiru gihwanye n’amatalenta magana atatu ya feza, n’amatalenta mirongo itatu ya zahabu.
15Hezekiya atanga ifeza yose yari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami.
16Icyo gihe ni bwo Hezekiya yamenaguye inzugi z’Ingoro y’Uhoraho n’imiryango yayo, akuraho ibyuma abami ba Yuda bari barashyizeho, abiha umwami w’Abanyashuru.
Senakeribu yohereza umufasha we wo mu ngando kuri Hezekiya17Umwami w’Abanyashuru ari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya i Yeruzalemu umufasha we bwite mu ngando, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Barazamuka bajya i Yeruzalemu, bagezeyo bahagarara mu muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’Umumeshi;
18nuko basaba kuvugana n’umwami. Haza umutegeka w’ingoro witwa Eliyakimu mwene Hilikilikiyahu, umwanditsi Shebuna, n’umunyamabanga w’umwami witwa Yowa mwene Asafu, barahabasanga.
19Umufasha mu ngando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki?
20Uribwira ko amagambo atagira shinge ari yo uzakuraho inama n’ubutwari byo gushoza urugamba? Ni nde rero wishingikirije kugira ngo unyivumbagatanyeho?
21Uwo wishingikirije ubu ngubu — ari we Misiri— ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera.
22Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho, Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu?
23Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho!
24Ubwo washobora no gutsimbura n’umwe wo mu bagaragu boroheje ba databuja? Rero ngo wizeye ko Abanyamisiri bazaguha amagare n’amafarasi!
25Ubona ko naje gutera uyu mugi no kuwurimbura ntabitegetswe n’Uhoraho? Uhoraho ni we wambwiye, ati ’Zamuka, utere kiriya gihugu, ukirimbure.’»
26Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, na Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva, woye kutuvugisha mu rurimi rw’Abayuda rwumvwa n’aba bantu bari hejuru y’urukuta.»
27Umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko aya magambo, databuja yantumye kuba ari mwe nyabwira na shobuja wanyu gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?»
28Umufasha w’ingando arahagarara, avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda aya magambo ati «Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru!
29Umwami aravuze ngo ’Hezekiya ntakomeze kubashuka, kuko adashobora kubarokora ikiganza cyanjye!
30Hezekiya ntababeshye ngo mwizere Uhoraho, avuga ngo: Nta shiti, Uhoraho azabakiza; uyu mugi ntuzaterwa n’umwami w’Abanyashuru.
31Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro, mungarukire, maze buri wese azarye imbuto z’imizabibu ye n’iz’umutini we, anywe n’amazi yo mu kizenga cye,
32mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cy’ingano, igihugu cy’imizabibu yengwamo divayi, mukagira ubugingo ntimushirire ku icumu. Nimureke kumva aya Hezekiya ngo Uhoraho azabakiza.
33Hari ubwo imana z’abanyamahanga zigeze zishobora kugobotora ibihugu byabo mu maboko y’umwami w’Abanyashuru?
34Imana z’i Hamati n’iz’Arupadi ziri he? Imana z’i Sefaruwayimu, iz’i Hena n’iz’i Hiwa ziri he? N’Imana zo mu gihugu cya Samariya ziri hehe? Zashoboye se kurokora Samariya ikiganza cyanjye?
35Ni iyihe mana muri izo zose z’ibyo bihugu yabashije kugobotora igihugu cye mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho azakura Yeruzalemu mu maboko yanjye?’»
36Bose baraceceka, ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza, kuko umwami yari yategetse, ati «Ntimuzamusubize.»
37Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafi, umunyamabanga w’umwami, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.