Petero, iya 1 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umubano w’abashakanye

1Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo,

2bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro.

3Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho;

4ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.

5Ngiyo imirimbire y’abagore b’intungane babayeho kera bizera Imana kandi bakumvira abagabo babo:

6twavuga nka Sara wumviraga Abrahamu akamwita umutegetsi. Namwe muri abakobwa be igihe cyose muba mukora icyiza, mudatinya igikangisho icyo ari cyo cyose.

7Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu.

Imibanire y’abakristu

8Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi.

9Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage.

10Koko rero, «Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi mihire, agomba kurinda ururimi rwe kuvuga ikibi, n’umunwa we ntuvuge amagambo y’ibinyoma.

11Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire.

12Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.»

Muhore mwiteguye gusobanura iby’amizero yanyu

13Ni nde uzabagirira nabi niba mushishikariye gukora icyiza?

14N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima;

15ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu, kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu.

16Nyamara ariko, mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro.

17Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi.

Urupfu rwa Kristu ni rwo mutsindo

18Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.

19Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu,

20ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi.

21Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu,

22wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help