1Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo,
namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli!
Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,
2mwebwe mwanga icyiza, mugakunda ikibi!
Ngaha muruna abantu ho uruhu,
mugashishimura inyama ku magufa yabo!
3Abo bantu barya inyama z’umuryango wanjye,
bakabunaho uruhu, bakabajanjagura n’amagufa,
bakabacagaguramo uduce nk’inyama
ziri mu cyungo cyangwa mu isafuriya,
4abo bose, ku munsi bazatakambira Uhoraho,
we azabima amatwi!
Koko rero azabahisha uruhanga rwe, kuri uwo munsi,
abitewe n’ibikorwa bibi bakoze.»
Abahanuzi bayobya Israheli na bo baburirwa5Uhoraho avuze atya ku bahanuzi bayobya umuryango wanjye:
Iyo babonye icyo birira batangaza amahoro;
naho utagize icyo abanaga mu kanwa, bagashoza intambara.
6Ni yo mpamvu ijoro rizabagwaho, mwoye kubonekerwa,
mubundikiwe n’umwijima, nta cyo mugihanura;
abahanuzi izuba ribarengeyeho, umunsi ubiriyeho.
7Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu;
bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije.
8Ariko jyewe, mbikesheje umwuka w’Uhoraho,
nuzuyemo imbaraga, ubutabera n’ubutwari,
kugira ngo ngaragarize Yakobo ubuhemu bwe,
na Israheli icyaha cye.
Mika ahanura isenywa rya Yeruzalemu9Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo,
namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli;
mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera,
mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;
10mwebwe mwubakisha Siyoni amaraso,
Yeruzalemu mukayishingira ku bugome!
11Abatware bayo baraca imanza ari uko babonye ruswa,
abaherezabitambo bayo barigishiriza kuronka inyungu,
abahanuzi bayo barahanura ari uko bahawe feza.
Kandi bagatinyuka kwishingikiriza Uhoraho, bavuga bati
«Uhoraho ari muri twe, icyago ntikizatugwirira!»
12Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,
Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe,
umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.