1Iri mu zo bitirira Dawudi.
AlefuNtugahangayikishwe n’abagiranabi,
cyangwa ngo ugirire ishyari abahendanyi,
2kuko bagwangara bwangu nk’ibyatsi,
bakuma nk’igisambu cyari gitohagiye.
Beti3Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,
kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.
4Nezezwa n’Uhoraho,
na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.
Gimeli5Yoboka inzira igana Uhoraho,
umwiringire: na we azakuzirikana,
6maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye,
n’ubutabera bwawe, bumere nk’amanywa y’ihangu.
Daleti7Gumana ituze imbere y’Uhoraho, umwiringire,
ntugahangayikishwe n’uwahiriwe na byose,
n’utunzwe n’amayeri ntakakubabaze.
He8Reka uburakari, wime urwaho umujinya,
woye kwijujuta, kuko byakugwa nabi.
9Koko rero, abagiranabi bazagera aho barimburwe,
naho abiringira Uhoraho batunge igihugu.
Vawu10Hasigaye igihe gito, maze umugiranabi akavaho;
uzamushakira aho yari atuye, usange atakiharangwa.
11Naho abakene bazatunga igihugu,
bagire amahoro asagambye.
Zayini12Umugiranabi ahora acura inama yibasiye intungane,
maze akayihekenyera amenyo.
13Ariko Nyagasani aramugaya,
kuko aba aruzi umunsi we wegereje.
Heti14Abagiranabi bakuye inkota, bafora n’imiheto,
kugira ngo bice umukene n’indushyi,
banasogote intungane.
15Nyamara inkota bafite izabagarukana ibahuranye umutima,
n’imiheto yabo izavunagurike.
Teti16Uduke intungane itunze turayihira
kurusha ibyinshi by’abagiranabi,
17kuko amaboko y’abagiranabi azakenyagurika,
ariko Uhoraho agashyigikira intungane.
Yodi18Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,
n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.
19Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,
n’igihe cy’inzara bazarya bahage.
Kafu20Naho abagiranabi bazarimbuka,
abanzi b’Uhoraho bamere nk’ibyatsi byo mu gisambu,
bayoyoke nk’umwotsi.
Lamedi21Umugiranabi asaba inguzanyo, ariko ntiyishyure,
naho intungane ikagira ibambe, igatanga ku buntu.
22Abo Uhoraho yahaye umugisha bazatunga igihugu,
naho abo avumye barimbukire gushira.
Memu23Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe,
maze inzira anyuzemo ikamuhira;
24iyo atsikiye ntatembagara,
kuko Uhoraho ari we umufashe ukuboko.
25Kuva mu buto bwanjye kugeza na n’ubu nshaje,
sinigeze mbona intungane itereranwa,
cyangwa urubyaro rwayo rusabiriza ibyo kurya.
26Iteka intungane igira ibambe, igatanga inguzanyo,
n’urubyaro rwayo rukagira umugisha.
Sameki27Irinde ikibi, maze ukore icyiza,
ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;
28kuko Uhoraho akunda ibitunganye,
kandi ntatererane abayoboke be.
AyiniNaho abagiranabi bazatsembwa bidasubirwaho,
inyoko y’abagiranabi igende buheriheri.
29Intungane zo zizatunga igihugu,
zigiture ubuziraherezo.
Pe30Umunwa w’intungane uhora uvuga iby’ubuhanga,
ururimi rwayo rukavuga ibitunganye.
31Amategeko y’Imana yayo iyahoza ku mutima,
ikagenda itikanga icyayihutaza.
Tsade32Abagiranabi bahora bagenza intungane,
bagashakashaka uko bayica;
33ariko Uhoraho ntayibegurire,
ntareke itsindwa mu rubanza.
Kofu34Iringire Uhoraho kandi ukomeze ukurikire inzira ye,
azagushyira ejuru kugeza ubwo utunga igihugu,
maze uzibonere ukuntu abagiranabi batsiratsizwa.
Reshi35Niboneye uko umugiranabi akoresha ubushobozi afite,
mbona n’uko atumbagira nk’isederi yo muri Libani,
36ariko hanyuma nongeye guhita, nsanga yarazimiye,
mushakashatse, sinongera kumubona.
Shini37Nyamara irebere umuntu w’umuziranenge,
wirebere umuntu w’inyangamugayo:
koko umuntu w’amahoro asiga imbuto.
38Abigometse bose bazazimirira icyarimwe,
n’inyoko y’abagiranabi icike burundu.
Tawu39Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,
ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.
40Uhoraho arabafasha, akabarokora,
akabakiza abagiranabi, maze akabarengera,
kuko ari we bahungiyeho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.