1Umuhungu wa Matatiyasi, Yuda wiswe irya Makabe, aramuzungura;
2abavandimwe be n’abayoboke ba se bamutera inkunga, barwanira Israheli bashyizeho umwete.
3Yamamaje ikuzo ry’umuryango we,
yambara umwambaro w’icyuma nk’intwari,
akenyera intwaro ze maze ashoza urugamba,
arengera ingando ye akoresheje inkota ye.
4Mu bigwi by’ubutwari asa n’intare,
cyangwa icyana cyayo kivugira ku muhigo wacyo.
5Yakurikiranye abahakanyi abavumbura aho bihishe,
atwika abadurumbanyaga umuryango we.
6Abahakanyi batsindwa n’ubwoba abateye,
ab’inkozi z’ibibi bose barahahamuka,
ukuboko kwe guhirwa no gutabara.
7Abami benshi yabateye kwiheba,
maze ibikorwa bye bishimisha Yakobo,
azahora asingizwa ubuziraherezo.
8Yazengurutse imigi ya Yuda ayitsembamo abahakanyi,
bityo akiza Israheli uburakari bw’Imana.
9Yabaye ikirangirire kugera ku mpera z’isi,
akoranyiriza hamwe abari barazimiye.
Yuda atsinda incuro ebyiri10Nuko Apoloni akoranya abanyamahanga n’izindi ngabo nyinshi zo muri Samariya, kugira ngo atere Israheli.
11Yuda ngo abimenye aramusanganira, aramutsinda maze aramwica. Benshi barakomereka byo gupfa, abasigaye barahunga.
12Nuko bararuza iminyago, Yuda atwara inkota ya Apoloni, akaba ari yo arwanisha mu ntambara zose yarwanye mu buzima bwe.
13Seroni, umugaba w’ingabo zo muri Siriya, amenye ko Yuda yiyegereje ingabo z’abayobokamana, kandi abantu bamenyereye intambara,
14aribwira ati «Ngomba kugira icyivugo n’ikuzo mu gihugu. Ngiye rero kurwanya Yuda n’abantu be, bihaye guhinyura itegeko ry’umwami.»
15Nuko na we aragenda, azamukana n’igitero kinini cy’abagomeramana, kugira ngo bamufashe kwihimura ku Bayisraheli.
16Akigera ku musozi wa Betihoroni, Yuda aza amusanganiye ari kumwe n’itsinda ry’abantu bake.
17Ngo babone icyo gitero cyazaga kibasanga, babwira Yuda bati «Twashobora dute kurwanya igitero kinini kandi gikomeye kuriya, n’ukuntu dukabije kuba bake? Dore twaguye agacuho, kuko nta cyo twigeze dukoza ku munwa uyu munsi.»
18Yuda arabasubiza ati «Ni ikintu cyoroshye rwose, ko abantu benshi baneshwa na bake, kandi si ngombwa ko Nyir’ijuru akoresha abantu benshi cyangwa se bake,
19kuko gutsinda urugamba bidaturuka ku bunini bw’igitero, ahubwo bituruka ku mbaraga zo mu Ijuru.
20Bariya bantu baduteye baje buzuye ubwirasi n’ubugome, kugira ngo badutsembe, twebwe n’abagore bacu n’abana bacu kandi ngo banadusahure.
21Nyamara twe turarwanirira amagara yacu n’Amategeko yacu;
22ntimubatinye rero, kuko Imana izabadutsindira.»
23Akimara kuvuga ayo magambo, abirohaho abatunguye, nuko Seroni n’ingabo ze bararwibonera.
24Barabakurikirana no ku gacuri ka Betihoroni kugera mu kibaya, hagwa abantu bagera kuri magana inani, abarokotse bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.
25Yuda n’abavandimwe be bakurizaho gutinywa no guhindisha imishyitsi amahanga abakikije.
26Ubwamamare bwe bugera ku mwami, n’amahanga atangira kuvuga iby’imirwano ya Yuda.
Umwami aha Liziya ubutumwa bwo kurimbura Israheli27Umwami Antiyokusi ngo yumve iyo nkuru ararakara cyane, ategeka ko bakoranya ingabo zose z’igihugu cye, kugira ngo bareme igitero gikomeye.
28Afungura ububiko bw’umutungo we, aha ingabo ze igihembo cy’umwaka wose, abamenyesha ko bagomba guhora biteguye icyabagwirira cyose.
29Cyakora asanga feza ari nkeya mu bubiko bwe, kandi n’imisoro yaragabanutse mu gihugu cye bitewe n’ubushyamirane ndetse n’ibyago yari yareteje mu gihugu, akuraho amategeko yari asanzwe.
30Aza gutinya ko yazabura ibyo yishyura nk’uko byari byarabaye incuro nyinshi, akabura n’ibyo atangira ubuntu, dore ko yanatangaga atitangiriye itama kurusha abami bamubanjirije.
31Ubwoba buramutaha, yiyemeza kujya gusoresha mu ntara zo mu Buperisi no gukorakoranya feza nyinshi.
32Nuko ubutegetsi abusigira Liziya, umuntu w’ikirangirire kandi w’igikomangoma, ngo atware ahereye kuri Efurati kugera ku rugabano rw’igihugu cye n’icya Misiri,
33kandi amushinga no kurera umuhungu we Antiyokusi kugeza igihe azagarukira.
34Amusigira igice kimwe cy’ingabo hamwe n’inzovu, amuha n’andi mategeko cyane cyane ayerekeye abaturage ba Yudeya na Yeruzalemu:
35yagombaga kugabayo igitero cyo gutsemba ingabo za Israheli no gutsiratsiza abasigaye i Yeruzalemu, akabasibanganyamo urwibutso rw’aho hantu,
36akahatuza abanyamahanga, igihugu cyabo cyose akagitangaho iminani.
37Umwami afata igice cy’ingabo zisigaye, arahaguruka ava i Antiyokiya, yari umurwa mukuru w’igihugu cye. Ubwo hari mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’irindwi: yambuka Efurati, akomeza urugendo anyuze mu ntara z’amajyaruguru.
Gorigiya na Nikanori bagaba igitero cy’Abanyasiriya muri Yudeya(2 Mak 8.8–15)38Nyuma y’ibyo, Liziya yihitiramo Putolemeyi mwene Dorimene, Nikanori na Gorigiya bari n’ibikomerezwa mu ncuti z’umwami,
39abohereza hamwe n’abantu ibihumbi mirongo ine bagenza amaguru, n’ibihumbi birindwi by’abanyamafarasi, kugira ngo batere igihugu cya Yudeya kandi bakirimbure, bakurikije itegeko ry’umwami.
40Barahaguruka n’ingabo zabo zose, bagera hafi ya Emawusi mu gihugu cy’imirambi, maze bahaca ingando.
41Abacuruzi bo muri iyo ntara ngo babyumve, bafata zahabu na feza bitagira ingano, ndetse n’iminyururu, bajya mu ngando kugura Abayisraheli bo kugira abacakara. Bamwe mu Banyadumeya n’abo mu gihugu cy’Abafilisiti bajyana na bo.
42Yuda n’abavandimwe be babona ko icyago cyabasumbirije kandi ko n’ingabo zaciye ingando mu gihugu cyabo; bamenya kandi ko umwami yatanze itegeko ryo kubatsemba bose.
43Nuko barabwirana bati «Nimucyo duhagurutse abantu bacu, turwanirire umuryango wacu n’ahantu hacu hatagatifu.»
44Hanyuma bakoranya ikoraniro kugira ngo bitegure intambara, basenge kandi basabe imbabazi.
45Ubwo Yeruzalemu yasaga n’ubutayu budatuwe,
nta n’umwe mu bana bayo wayinjiragamo
cyangwa ngo ayisohokemo.
Ingoro yari yarasuzuguwe,
abana b’abanyamahanga bituriye mu murwa,
wari warahindutse ubukonde bwabo.
Nta byishimo byari bikirangwa kwa Yakobo,
nta wari ukihumva imyirongi n’inanga.
Abayahudi bakoranira i Masifa(2 Mak 8.16–23)46Nuko Abayahudi barakorana maze baza i Masifa, ahateganye na Yeruzalemu, kuko kera higeze kuba isengero ry’Abayisraheli.
47Uwo munsi basiba kurya, bambara ibigunira, binyanyagiza ivu mu mutwe kandi bashishimura imyambaro yabo.
48Barambura igitabo cy’Amategeko kugira ngo abe ari cyo batahuramo inama z’icyo bagomba gukora, batigannye abanyamahanga bagishaga inama amashusho y’ibigirwamana byabo.
49Bazana imyambaro y’ubuherezabitambo, hamwe n’imiganura n’amaturo y’umugabane wa cumi, hanyuma bahamagaza Abanazireya bari barujuje amasezerano yabo.
50Nuko barangurura amajwi barangamiye ijuru, baravuga bati «Bariya bantu turabagenza dute? Turaberekeza he?
51Dore ahantu hawe hatagatifu barahasuzuguye, barahahindanya, abaherezabitambo bawe bari mu cyunamo no mu kimwaro,
52none dore n’amahanga yaduhagurukiye kugira ngo adutsiratsize. Kandi nawe ubwawe, uzi imigambi badufitiye.
53Twashobora dute guhangana na bo, niba utadutabaye?»
54Nuko bavuza uturumbeti, ari na ko batera induru nyinshi.
55Ibyo birangiye, Yuda ashyiraho abatware ba rubanda, abatware b’inteko z’abantu igihumbi, iz’abantu ijana, iza mirongo itanu n’izigizwe n’abantu icumi.
56Cyakora abari mu bwubatsi cyangwa abakiri mu bugeni, abari bamaze gutera umuzabibu cyangwa abafite ubwoba, avuga ko bakwiye gusubira imuhira nk’uko Amategeko abibemerera.
57Nuko igitero kirahaguruka, maze baca ingando mu majyepfo ya Emawusi.
58Yuda ni ko kubabwira ati «Nimukomere kandi mube intwari, mwiteguye ko bucya murwanya ariya mahanga yakoraniye kudutsemba no gusenya Ingoro yacu,
59kuko icyaruta ari uko twagwa ku rugamba, aho kuba indorerezi z’ibyago by’igihugu cyacu n’ahantu hacu hatagatifu.
60Uko Uwo mu ijuru azabishaka, ni ko azabikora.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.