Umubwiriza 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umurava n’ubuhanga byombi ni ubusa

1Koko, ibyo byose umutima wanjye wabizirikanyeho maze nsanga intungane n’abanyabuhanga hamwe n’ibikorwa byabo, byose biri mu maboko y’Imana. Umuntu ntasobanukiwe n’urukundo cyangwa n’urwango.

2Kuri we byose ni amashyengo; kuko ari intungane n’umunyabyaha, ari utura ibitambo n’utigera abitura, ari umugiraneza n’umunyabyaha, ari upfa kurahira ari n’ubitinya, bose bapfa kimwe!

3Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu!

4Ukiri kumwe n’abandi ku isi aba agifite amizero, kuko «imbwa igihagaze, iruta intumbi y’intare».

5Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi, nta n’igihembo cyabo kibaho, kuko baba baribagiranye.

6Urukundo rwabo, inzangano zabo n’amashyari yabo, byose biba byarasibanganye; nta n’uruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa ku isi.

7Genda urye umugati wawe mu byishimo, unywe divayi yawe mu munezero, kuko Imana yishimiye ibikorwa byawe.

8Igihe cyose imyambaro yawe izabe yererana, n’amavuta ntazigere abura ku mutwe wawe.

9Wishimane n’umugore ukunda igihe ukiriho muri ubwo buzima buyoyoka Imana yaguhaye, kuko ari yo ngororano ukura mu mvune z’ubuzima bwawe ku isi.

10Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari.

11Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane.

12Nta muntu umenya igihe azapfira; uko amafi afatirwa mu rushundura cyangwa inyoni zikagwa mu mutego, ni na ko umuntu atungurwa n’ibyago, iyo bimwubikiye bikamugwa gitumo.

13Ikindi nasanze gikomeye cyane, ni akamaro k’ubuhanga kuri iyi si.

14Hari umugi muto ukagira abaturage bake; haza umwami ukomeye arawutera, arawugota yubaka inkuta ziwuzengurutse.

15Muri uwo mugi harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabuhanga nuko arokora umugi akoresheje ubuhanga bwe. Nyamara nta muntu n’umwe wongeye kwibuka uwo mukene.

16Nuko nanjye ndavuga nti «Ubuhanga buruta ubutwari; ariko ubuhanga bw’umukene burasuzugurwa, nta we utega amatwi amagambo ye».

17Amagambo atuje y’abanyabwenge yumvikana neza kurusha urusaku rw’umwami w’abasazi.

18Ubuhanga buruta intwaro z’intambara, ariko inkunguzi imwe ivutsa ibyiza byinshi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help